skol
fortebet

Umujyi wa Kigali ugiye gushora miliyoni 600 FRW mu kwagura Imbuga City Walk

Yanditswe: Saturday 02, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko uzashora miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 mu kwagura Imbuga City Walk, ahantu hanini hatanyura imodoka I Kigali,hakaguka.
Kwimura biri mu ngengo y’imari ingana na miliyari 137.5 y’amafaranga y’u Rwanda yemejwe n’abagize njyanama y’umujyi ku wa kane, 30 Kamena 2022.
Ahahoze hitwa Car Free Zone ubu hakaba hitwa Imbuga City Walk hubatswe mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurimbisha Umujyi wa Kigali,kwidagadura ndetse n’ahantu ho (...)

Sponsored Ad

Umujyi wa Kigali watangaje ko uzashora miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/23 mu kwagura Imbuga City Walk, ahantu hanini hatanyura imodoka I Kigali,hakaguka.

Kwimura biri mu ngengo y’imari ingana na miliyari 137.5 y’amafaranga y’u Rwanda yemejwe n’abagize njyanama y’umujyi ku wa kane, 30 Kamena 2022.

Ahahoze hitwa Car Free Zone ubu hakaba hitwa Imbuga City Walk hubatswe mu rwego rwo gushyira ingufu mu kurimbisha Umujyi wa Kigali,kwidagadura ndetse n’ahantu ho guhurira abantu bakaruhuka.

Aka gace katarangwamo imodoka kashyizweho mu 2015 kugira ngo kagabanye ubucucike bw’abantu mu gace gakorerwamo ubucuruzi byegeranye.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’Umujyi, Didas Kayihura yagize ati "Ingengo y’imari ya Miliyoni 600 FRW izakoreshwa mu kwagura Imbuga City Walk igere ku bitaro bya University Teaching Hospital (CHUK).”

Yavuze ko 40 ku ijana by’ingengo y’imari ingana na miliyari 137.5 z’amafaranga y’u Rwanda yagenewe kunganira iterambere cyane cyane irireba ibikorwa remezo.

Ati: “Hazanatekerezwa ku bijyanye no kwita ku mihanda,isuku no gutera ibiti."

Imbuga City Walk iherereye hagati y’inyubako y’ahahoze Ecole Belge na KCB Bank hirya gato ya Makuza Peace Plaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa