skol
fortebet

Umusirikare wa Uganda yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, ahagana saa munani n’iminota 45 (14:45pm), umusirikare wo mu Ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) witwa Pte Bakuru MUHUBA yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yamaze kwambuka umupaka mu Karere ka Burera.
Pte Muhuba yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika muri ako Karere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.
Yafashwe yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Uganda, afite (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, ahagana saa munani n’iminota 45 (14:45pm), umusirikare wo mu Ngabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) witwa Pte Bakuru MUHUBA yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda yamaze kwambuka umupaka mu Karere ka Burera.

Pte Muhuba yafatiwe mu Mudugudu wa Majyambere, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika muri ako Karere ka Burera gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.

Yafashwe yambaye impuzankano y’Igisirikare cya Uganda, afite imbunda yo mu bwoko bwa “Medium Machine Gun” (MMG) ifite ikizingo cy’amasasu 100, indebakure imwe, telefoni imwe n’ibyangombwa bye byose bya gisirikare.

Ubuyobozi bwa RDF bwasubije Uganda uyu musirikare wayo wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ku wa Gatandatu,ahagana saa Moya z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Kamena 2021.

Igikorwa cyo guhererekanya uyu musirikare cyabereye ku Mupaka wa Cyanika mu Karere ka Burera aho u Rwanda na Uganda bihanira imbibi. Hari nyuma yo kugenzura neza ko ibyo Private Bakuru yafatanywe bisubijwe byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa