skol
fortebet

Nyagatare: Umugabo yasanzwe mu mugozi iwe yapfuye bikekwa ko yabitewe n’umugore we

Yanditswe: Tuesday 07, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage witwa Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yasanzwe mu mugozi mu gikoni cy’iwe, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari (...)

Sponsored Ad

Umuturage witwa Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yasanzwe mu mugozi mu gikoni cy’iwe, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati "Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana."

Nyamara bamwe mu baturage bavuganye na Kigalitoday ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati "Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara ku buryo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye."

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa