skol

Uruzinduko rwa Blinken rwasize iki ku mubano w’u Rwanda na DR Congo?

Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

featured-image

Inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan abona uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, mu Rwanda no muri DRCongo, rwaratanze umusaruro mwiza mu kugabanya umwuka mubi wari uri hagati y’ibi Bihugu.

Inzobere mu bya politiki mpuzamahanga, Dr Ismael Buchanan abona uruzinduko rw’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken, mu Rwanda no muri DRCongo, rwaratanze umusaruro mwiza mu kugabanya umwuka mubi wari uri hagati y’ibi Bihugu.

Dr. Ismael Buchanan, umuhanga muri politike mpuzamahanga, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yavuze ko ugereranyije n’uko umwuka wari umeze mu bihe bishize, muri iki gihe hari agahenge mu bibazo biri mu mubano w’ibi Bihugu byombi.

Kimwe mu byamugenzaga muri uru ruzinduko, harimo gufasha ibi Bihugu gukomeza kugana ku muti w’ibibazo bimaze iminsi bitutumba mu mubano wabyo.

Dr. Ismael yavuze ko ukurikije umurego byari bifite wareba uburyo bimeze ubu, byakagombye kuba ari bwo bishyushye kubera kohereza ingabo zo muri East African Community.

Dr Buchanan avuga ko ibyakorwaga n’Abanye-Congo, “bari barashyushye mu mutwe ku rwego rwo hejuru”, kandi ko batari bafite impamvu bagaragazaga imyitwarire mibi nk’iriya.

Ikigaragara n’uko dipolomasi yo kuganira ishobora kuba yaragabanyije umuvuduko w’ibibazo bariya bafite kuko wabonaga igitutu bari bafite ari nk’ikintu cyakabaye ku Rwanda nk’ibihano byagafatiwe u Rwanda. Ibyo barabibuze rero, umenya byaragabanyije igitutu bari bafite. Dr Buchanan

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu bice binyuranye by’Igihugu mu cyumweru gishize, ubwo yari mu Karere Nyamasheke gahana imbibi na Congo, yaboneyeho gusezeranya Ibihugu by’ibituranyi ko ntawahungabanya umutekano wabyo aturutse mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa