Urwego rw’abinjira n’abasohoka rwigaritse Turahirwa Moses ruhishura ibihano bimutegereje
Yanditswe: Saturday 29, Apr 2023

Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko pasiporo y’umwimerere yahawe Turahirwa Moise,washinze inzu y’imideli ya Moshions, yahinduwe kandi atarirwo rwayitanze.
Uru rwego rwavuze ko iyi pasiporo yahinduwe ku itariki y’amavuko ndetse n’igitsina.
Iyi pasiporo kandi ngo yanahinduwe ahagenewe nimero iyiranga, aho bigaragara ko yasibwe nkuko rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwibukije abanyarwanda bose ko pasiporo nyarwanda n’izindi nyandiko (...)
Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka rwatangaje ko pasiporo y’umwimerere yahawe Turahirwa Moise,washinze inzu y’imideli ya Moshions, yahinduwe kandi atarirwo rwayitanze.
Uru rwego rwavuze ko iyi pasiporo yahinduwe ku itariki y’amavuko ndetse n’igitsina.
Iyi pasiporo kandi ngo yanahinduwe ahagenewe nimero iyiranga, aho bigaragara ko yasibwe nkuko rwabitangaje mu itangazo rwashyize hanze.
Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwibukije abanyarwanda bose ko pasiporo nyarwanda n’izindi nyandiko z’inzira zigengwa n’amategeko kugira ngo umutekano w’igihugu n’uw’abazitunze ubungabungwe.
Ku wa 27 Mata 2023 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangiye gukora iperereza ku byatangajwe na Turahirwa nyuma y’uko bigaragaye ko ashobora kuba yahinduye ibiri muri pasiporo ye ndetse nyuma y’aho rumuta muri yombi.
Icyo gihe RIB yatangaje ko ifoto ya pasiporo yashyizwe hanze na Turahirwa, ari impimbano kuko Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, rwemeje ko iyo pasiporo itigeze itangwa.
Ingingo ya 47 y’itegeko N° 57/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye abinjira n’abasohoka mu Rwanda ivuga ku ‘Guhimba cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe’.
Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura urwandiko rw’inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatangiwe mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5), ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko itarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000).
Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo cyakozwe n’umunyamahanga, yirukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.
Ingingo ya 49 y’iri tegeko ivuga ku guhindura cyangwa gukoresha urwandiko ruhinduye.
Umuntu wese, uhinduye mu buryo ubwo ari bwo bwose urwandiko rw’inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura rwatanzwe n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu;
Ukoresheje urwandiko rw’inzira, viza cyangwa uruhushya rwo gutura mu Rwanda rwatanzwe n’u Rwanda cyangwa ikindi gihugu, rwahinduwe ku buryo ubwo aribwo bwose; Aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarengeje imyaka irindwi (7) cyangwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (FRW 1.000.000) ariko atarengeje miliyoni ebyiri (FRW 2.000.000) cyangwa ibyo bihano byombi.
Mu gihe iki cyaha kivuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo cyakozwe n’umunyamahanga, yikurukanwa mu Rwanda akimara kurangiza igihano cye.
Ku wa 26 Mata 2023 nibwo Moses Turahirwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze ifoto igaragaza ko muri pasiporo ye ari umugore.
Icyo gihe yanditse amagambo agaraza ibyishimo atewe nuko yamaze kwemererwa kwitwa ‘umugore’ (Female) mu byangombwa bye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *