skol
fortebet

Wa mu motari wafotowe atwaye umugore wari uhetse umwana nabi yatawe muri yombi

Yanditswe: Saturday 19, Jun 2021

Sponsored Ad

Umumotari uherutse kugaragara ku mbuga nkoranyambaga atwaye kuri moto umugore uhetse umwana nabi anagana,ku buryo byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga yatawe muri yombi naho uyu mugore ari gushakishwa.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize,Abanyarwanda batandukanye barakajwe cyane n’amafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhetse umwana nabi ari kuri moto, ku buryo byari biteye impungenge ko uwo mwana ashobora kugwa cyangwa se akaba yapfa kubera ukuntu yare ameze nabi umuyaga uri kumukubita mu maso.

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Huye yahise itangira kubashakisha, maze ku wa 18 Kamena 2021 ita muri yombi uwo mumotari ajya no kwerekana iwabo w’uwo mugore mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye ariko bahageze baramubura.

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abivuga,uyu mumotari umaze imyaka irindiwi akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu avuga ko yemera ko yakoze icyaha akaba asaba imbabazi.

Avuga ko yatwaye uwo mugore ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 amuvanye muri Gare ya Huye amujyanye mu Murenge wa Gushamvu.

Yemera ko yari amutwaye ahetse umwana kandi atwaye n’ivalisi, ariko akavuga ko yabanje kumusaba kumuheka neza.

Yagize ati “Ndamubwira nti ariko banza uheke umwana neza tubone guhaguruka. Umwana amushyira mu mugongo mbona ko amuhetse nta n’ikibazo turagenda.”

“Ahubwo uburyo umwana yaje kugenda amanuka nibyo ntamenye; tugeze ku Mukoni, ugana ku muhanda w’igitaka ujya i Gishamvu ababyeyi baraduhagarika ngo ntabwo umubyeyi ahetse umwana neza. Turahagarara umubyeyi aheka umwana neza turakomeza turagenda mugeza iwabo.”

Yemera ko yakoze icyaha agasaba imbabazi ko atazabisubira kuko abanye isomo.

Ati “Ikosa nemera nakoze ni uko natendetse, nkatendekamo iyo valise n’umwana yari ahetse. Isomo byampaye ni uko ntazongera gutwara umuntu n’igikapu mo hagati cyangwa ahetse n’umwana.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire, yavuze ko uwo mumotari akurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo kutubahiriza amategeko y’umuhanda n’ubufatanyacyaha bwo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.

Ati “Icyo cyaha gihanwa mu ngingo ya 118 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Ni ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake.”

Mu gihe yaramuka ahamwe n’iki cyaha yahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu cyangwa se agahanishwa gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

SP Kanamugire yabwiye itangazamakuru ko umugore wari uhetse umwana nabi anaganaga akajya kuri moto na we ari gushakishwa kandi vuba aha araba yafashwe kuko iwabo hamaze kumenyekana n’ubwo akomeje kwihisha.

Nafatwa azakurikiranwaho icyaha cyo kubabaza umubiri w’umuntu bidaturutse ku bushake. Kimuhamye yahanishwa igihano kimwe n’icyahanishwa umumotari wari umutwaye.

Yasabye abatwara abagenzi n’abantu bose kubahiriza amategeko y’umuhanda abibutsa ko uzafatwa yabirenzeho azajya ahanwa n’amategeko.

Yibukije abatwara moto ko ntawemerewe gutwara umuntu uhetse umwana mu mugongo kuko moto igira ubwishingizi bw’abantu babiri gusa [umumotari n’umugenzi].

Yavuze kandi ko nta mumotari wemerewe gutwara umuntu n’ibintu icyarimwe.

Ati “Ubutumwa dutanga ni uko agomba kureba ko atwaye umuntu umwe kandi na we atari mu kaga. N’ibikapu ntabwo byemewe, igikapu yakagitegeye indi moto.”

Usibye kuba uwo mumotari ashobora kuzahanwa nahamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha, kuri ubu yamaze gucibwa amande y’ibihumbi 45 Frw yo kutubahiriza amategeko y’umuhanda.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye mu gihe hagitegejwe ko akorerwa dosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa