skol
fortebet

Wakanda Bar yafashwe n’inkongi y’umuriro ku manywa y’ihangu

Yanditswe: Thursday 30, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Akabare kitwa Wakanda Bar gaherereye mu Isoko rya Kabeza mu Karere ka Kicukiro kafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Ukuboza 2021.
Abaturage bagerageje kuzimya biranga bahamagara inzego ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi.
Nkuko amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza,aka kabari kagurumanye gusa ntabwo impamvu yateye iyi nkongi iramenyekana.
Wakanda ni hamwe mu hantu hari hakunze gusohokerwa n’abanyamujyi bashaka kwizihirwa no (...)

Sponsored Ad

Akabare kitwa Wakanda Bar gaherereye mu Isoko rya Kabeza mu Karere ka Kicukiro kafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Kane taliki ya 30 Ukuboza 2021.

Abaturage bagerageje kuzimya biranga bahamagara inzego ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi.

Nkuko amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza,aka kabari kagurumanye gusa ntabwo impamvu yateye iyi nkongi iramenyekana.

Wakanda ni hamwe mu hantu hari hakunze gusohokerwa n’abanyamujyi bashaka kwizihirwa no kuruhuka.

Abari bahari basobanuye ko ahagana saa tanu z’igitondo ari bwo hafashwe n’inkongi. Muri icyo gihe ngo mu nyubako ikoreramo ako kabari, harimo abantu bari gusudira ibyuma ku buryo bikekwa ko ari ho inkongi yaturutse.

Nyuma y’iminota itageze kuri 15 hatangiye gushya, Polisi y’u Rwanda yahise ihagera iratabara, izimya iyo nkongi.

Igice cyo hejuru cy’inyubako ikorerwamo na Wakanda ni cyo cyahiye cyane mu gihe hasi ho hatangiritse ugereranyije n’ahandi.

Ibikoresho byangiritse byiganjemo intebe zakoreshwaga mu kabari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa