skol
fortebet

Yafunzwe ashinjwa guhimba impamyabumenyi y’ikirenga atakoreye

Yanditswe: Friday 07, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwafunze uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), aho yayikoreshaga mu gushaka akazi muri Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.
RIB ivuga ko yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu,Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko rwafunze uwitwa Igabe Egide ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano y’impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), aho yayikoreshaga mu gushaka akazi muri Kaminuza zitandukanye zikorera mu Rwanda.

RIB ivuga ko yari yarahimbye icyemezo kivuga ko yarangije kwiga icyiciro gihanitse cya Kaminuza (PhD), muri Atlantic International University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo abone akazi.

Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe hakorwa dosiye.

RIB yihanangirije abishora mu byaha byo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano by’umwihariko kubeshya ko ufite impamyabumenyi udafite kuko bigira ingaruka mbi ku burezi mu gihugu ndetse n’abanyeshuri ntibabone ubumenyi bukwiye bityo n’umusaruro bitezweho ntuboneke.

Mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyahama uyu mugabo yahanishwa igihano cy’igifungo gishobora kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.

Ibitekerezo

  • Arko uyumwana KO yahize mbizi ubu muramubaziki koko KO nabazungu bamwigishaga. Babe. Muri graduation yé, abanyeshtari babaho pe

    Graduation yé y’a dictor yarimo nabazungu bamwigishije, none ngo arabihimba, égoko ishyari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa