skol
fortebet

Yatawe muri yombi agerageza guha ruswa abapolisi bakoreshaga ibizamini byo gutwara imodoka

Yanditswe: Saturday 19, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w’imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telefone, bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka icyiciro cya C.
Byabereye ahakoresherezwaga ibizamini mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe ibizamini no gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga, ku wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe2022, yafashe uwitwa Nzabonimpa Athanase w’imyaka 35, agerageza kubaha mu ntoki amafaranga ibihumbi 50 avuga ko andi ibihumbi 150 ayabaha kuri telefone, bakamuha uruhushya rwo gutwara imodoka icyiciro cya C.

Byabereye ahakoresherezwaga ibizamini mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobard Kanamugire, yavuze ko uwo Nzabonimpa yafashwe ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka.

Yagize ati “Uyu Nzabonimpa yinjiye mu modoka ari kumwe n’abapolisi babiri bagombaga kumukoresha ikizamini cyo gutwara imodoka icyiciro cya C. Ubwo yari amaze gutsindwa ikizamini cyo kuzenguruka (Circulation) yabwiye abapolisi ko n’ubwo atsinzwe ariko afite amafaranga ibihumbi 200 akaba yaba abahaye ibihumbi 50 ayandi akaza kuyabaha kuri telefone, nibwo yakoraga mu mufuka abahereza ibihumbi 50 bahita bamushyiraho amapingu”.

SP Kanamugire yagiriye inama abantu bose bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda gutanga ruswa.

Yagize ati “Kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni uburenganzira bw’umuntu wese wujuje ibisabwa, kandi birashoboka ariko hari inzira binyuramo zirimo kuba wize neza, ukiyandikisha usaba gukora, no kujya mu kizamini ugakora kandi ugatsinda. Iyo rero utsinzwe ukajya gutanga ruswa uba wishyize mu byago birimo n’igifungo kandi cy’igihe kirekire.

Yasoje abwira abantu bose baha ruswa abapolisi ngo babahe serivisi ko bakwiye kubireka, kuko Polisi itagurisha serivisi ahubwo iyiha uyikwiriye nta kiguzi, anabibutsa ko ruswa itihanganirwa muri Polisi y’u Rwanda, haba ku mupolisi uyisaba kimwe no ku muturage ushaka kuyiha umupolisi.

Nzabonimpa yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye ngo akurikiranwe n’amategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivugako umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo aribwo bwose, indonke iyo ariyo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa