skol
fortebet

Amwe mu magambo abakobwa bakunze gukoresha mu gihe bashaka kubenga umusore

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakobwa benshi usanga bagorwa no kuvuga oya mu gihe batifuza ko mwajya mu rukundo, hari amagambo amwe namwe bakunze gukoresha bibwira ko ntacyo ashobora kwangiza cyane mu mubano mwari musanzwe mufitanye mbere ariko na none akakumvisha ko ntawundi mubano yifuza kugirana nawe.

Sponsored Ad

Amwe mu magambo umukobwa ushaka kukubenga ashobora gukoresha

1.Mfite indi nshuti y’umuhungu

Iyi mvugo ikunzwe gukoreshwa n’abakobwa akenshi batifuza ko mwagirana umubano wihariye mu rwego rwo kukubwira ko bishobotse utakongera kumubwira kuri iyo ngingo kuko afite uwo yahariye umwanya ukeneye kandi atiteguye gusimbuza.

Rimwe na rimwe umukobwa ushaka kukubenga birashoboka ko yabikubwira uwo muhungu ahari cyangwa se adahari kuko bumva ko abahungu benshi bishobora kubaca intege kandi ubushuti bari bafitanye mbere bugakomeza.

2.Ngufata nka Musaza wange

Umukobwa ushaka kukubenga ashobora kwitwaza umubano mwiza mwari mufitanye akakubwira ko kuri we agufata nk’umuvandimwe, ibi bishobora gutuma umusore abura ubundi buryo yakoresha ndetse bikamuca intege kuko aba yarangije kukumvisha ko urukundo rwanyu rudashoboka kuko nawe utatereta mushiki wawe.

3.Ntituri ku rwego rumwe urandenze

Aya namwe mu magambo umukobwa ushaka kukubenga ashobora gukoresha abasore benshi bashobora kwibeshya ko ari ugutebya nyamara kukubwira ko umurenze siko aba abibona ahubwo n’uburyo bwo kugerageza kukwikuraho akwereka ko ntahantu mwahurira.

4. Mpugiye mu kazi, ishuri n’ibindi

Umukobwa ushaka kukubenga iteka ahora ahugiye mu bindi kandi akakwereka ko byari iby’ingenzi kuri we. Niba umukobwa ahora akubwira ko nta mwanya afite wo guhura nawe cyangwa kuvugana menya ko nta wundi mubano wihariye mushobora kugirana.

5.Singukunda muri ubwo buryo

Abasore benshi bakunze kwibeshya ku bakobwa bari inshuti, ugasanga niba umukobwa wamuhamagaye akakwitaba cyangwa akaguha umwanya mugasangira ukishyiramo ko warangije gutsindira umutima we, rero umukobwa uzagukorera ibyo wamusaba arukundo akagusubiza muri ubu buryo birashoboka cyane ko kwaba ariko kuri kwe ntuzamutere amabuye.

6. Ntabwo nzashaka

Umukobwa utakwifuza mu buzima bwe ashobora kukubwira ko nta gahunda afite yo gushaka kuko bazi neza ko ibi bishobora kuguca intege mu gihe uri umusore ukeneye kugira umuryango, umukobwa iyo akubwiye gutya ntago uba ukwiye kuzuyaza ko atakabona nk’umugabo w’inzozi ze.

7.Tube inshuti zisanzwe

Umukobwa ushaka kukubenga akunze gukorsha iri jambo mu rwego rwo kukumvisha ko ubwo bushuti bundi budashoboka uretse kuba mwaba inshuti zisanzwe kandi bii ntibisobanura ko aba akwanga nkuko abasore benshi babifata shobora kuba agukunda koko ariko urukundo rwa kivandimwe kuri we abona ko utamubera umukunzi.

8. Ndacyari umwana

Niba uukobwa umusabye urukondo akakubwira ko akiri umwana ntago bisobanuye ko ariko kuri nkuko tubizi umwana aba agifite urugendo ndetse hari ibyo atemererwa, iyo umukobwa akubwiye gutyo ni mu rwego rwo kuguca intege kugirango wumve ko nicyo gitekerezo atagifite hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa