skol
fortebet

Dore amwe mu magambo umukobwa yabwira umusore bakundana bikaba byabaviramo gutandukana

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amwe mu magambo umukobwa ashobora kubwira umuhungu bari kumwe mu rukundo akaba yarakaza umuhungu cyane ndetse bikabaviramo no guhagarika umubano n’inzira y’urukundo bari barimo kabone nubwo waba umubwira ukuri.

Sponsored Ad

1.Umukunzi wanjye wa kera

Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n’umuhungu mwakundanye mbere ye,umurata cyangwa umugereranya n’uwo muri kumwe kuko nta muhungu numwe ubikunda.

2.Nta gikundiro ufite

Akenshi iyo ukundana n’umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho nubwo yaba ari mubi.Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda.

3.Twibere inshuti zisanzwe

Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe,biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y’urukundo kabone nubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

4.Inshuti zanjye ntizigukunda

Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe.iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n’ubucuti bugakomeza,ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa