skol
Kigali

Dore bimwe mu bintu bizakwewreka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 13 May 2022

Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ukubwiza ukuri cyangwa se ukubeshya mu rukundo ariko hari bimwe mu bimenyetso umuntu ukubeshya mu rukundo udashobora kumuburaho kabone niyo yaba azi kwiyoberanya.


Sponsored Ad


Bimwe mu ibintu bitandukanye byakwereka ko uwo mukundana akubeshya, atagukunda ahubwo ashobora kuba afite undi akundana, cyangwa afitiye ibyiyumviro biruta ibyawe kabone nubwo baba batarakundana.

1.Ntiyifuza ko muvuga ahazaza ahanyu

Umuhungu /umukobwa ugukunda bya nyabyo iyo muri mu rukundo wumva akunze kugira inzozi z’ahazaza hanyu , uko muzabaho , abana muzabyara, uko inzu muzabamo yaba imeze. Utagukunda iyo mushatse kujya muri ibyo biganiro biramubangamira kuburyo mushobora guhita mubipfa ako kanya.

2.Ntaguha umwanya

Uzasanga kenshi umukobwa cyangwa umuhungu mukundana ataguha umwanya nk’uko bikwiye , ahora akubwira ko ahuze ku buryo utabasha kumubona uko ubishaka ngo wishimane nawe cyangwa muganire byimbitse ku rukundo rwanyu. Icyo gihe aba akwima umwanya we kandi nawe uba ubibona.

3.Ntaterwa ishema nawe

Umukobwa /umuhungu utagukunda ntashobora gutinyuka kukuvuga mu ruhame, cyangwa ngo atinyuke kukwereka inshuti ze , yewe rimwe na rimwe ntaba ashaka kugendana nawe ku mugaragararo.

4.Kukugereranya

Umukobwa cyangwa umuhungu utagukunda uzasanga kenshi akugereranya n’uwo bahoze bakundana cyangwa na none ugasanga akugereranya n’abandi bahungu/bakobwa kandi ukumva abavuga neza kukurusha. Niwumva uwo mukundana akunze kukugereranya n’abandi uzamenye ko atagukunda.

5.Kwivumbura cyangwa kwirakaza

Iyo umukobwa cyangwa umuhungu atagukunda ikosa rito riba rinini ku buryo utabitekerezaga. Rero umuhungu /umukobwa utagukunda akwivumburaho buri kanya kandi ku bintu bidafatika ku buryo iyo urambirwa vuba uhita umureka.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Harmonize yongeye kugurira uwahoze ari umukunzi we imodoka ebyiri asaba...

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize akomeje kugaragaza ko...
13 May 2022 0

Dore bimwe mu bintu bizakwewreka ko uri mu rukundo rw’ikinyoma

Kuri iki gihe biragoye kumenya umuntu ukubwiza ukuri cyangwa se ukubeshya...
13 May 2022 0

Menya ibyiza byo gukundana n’umuntu uri kure yawe

Abantu benshi bakunze gutekereza ko urukundo rw’abantu batari hamwe akenshi...
9 May 2022 0

Menya impamvu udakwiye kureba muri Telephone y’umukunzi wawe

Abantu benshi bakunze kugira ingeso yo kureba muri Telephone z’abakunzi babo...
8 May 2022 0

Niba wifuza kubaka urugo menya abasore ukwiye kwirinda mu rukundo

Bakunze kuvuga ko Amaso akunda atabona neza, Nubwo ariko bimeze gutya hari...
7 May 2022 0

Amwe mu magambo abakobwa bakunze gukoresha mu gihe bashaka kubenga...

Abakobwa benshi usanga bagorwa no kuvuga oya mu gihe batifuza ko mwajya mu...
5 May 2022 0