skol
fortebet

Dore ibintu 6 byingenzi wakubakiraho urukundo rugakomera

Yanditswe: Saturday 28, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

urukundo ni rwiza ku bantu bose ariko biba akarusho iyo rurambye kandi rufite ikerekezo, hari ibintu byingenzi bishobora kubakirwaho cyangwa se kugenderwaho maze urukundo rugakomera.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu buri muntu akwiye kwitaho kugirango urukundo rwe rukomere nkuko abyifuza

1.Ukuri

Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe hari ibintu aguhisha. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.

2.Ubufatanye

Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.

3. Kumenya uburyo mukemuramo amakimbirane hagati yanyu :

Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagiranye hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo. Akenshi iyo ugishije inama mbere yo kuganira bituma uyoboka ibitekerezo abo hanze baguhaye ukaba wafata umwanzuro udakwiriye kuko bamaze kuyobya ibitekerezo byawe.

4. Kugerageza gukora ibintu bishya

Gukora ibishya ni kimwe mu bituma umuntu asigarana byinshi muri we akaba yagira icyo yibuka igihe batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira, kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana, kumwereka ikintu uzi neza ko atari yabona n’ibindi.

5. Gushimira

Ibi bifasha mugenzi wawe kumva ko hari icyo amaze bikarushaho kuryoshya urukundo rwanyu.Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, urakoze “ ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

6. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu

Iki ni kimwe muby’ingenzi abantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa