Dore ibintu biba bikenewe mu rukundo ariko benshi bafata nka kirazira
Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022
Bamwe batekereza ko urukundo ari imibereho idasanzwe, bakarushyiriraho amahame na za kirazira, ariko zimwe muri izo kirazira kuzirengaho mu buryo budakabije
bishobora gutuma urukundo rwanyu ruramba.
1.Kutandikirana igihe cyose
Abakundana usanga bahorana kuri telefone bandikirana ubutumwa bugufi. Ni byiza bituma mwumva ko buri umwe yitaye kuri mugenzi we ariko nanone bituma buri umwe abura umwanya wo gushyira umutima ku buzima bwe busanze ku buryo ashobora kurambirwa vuba.
2.Kuvuga ku bakunzi bawe ba mbere
Hari abavuga ko kuganiriza umukunzi wawe muri kumwe ku bakunzi bawe ba mbere ari kirazira, ariko ni byiza ko mu gira igihe cyo kubwizanya ukuri kuko abo bakunzi bawe ba mbere hari uruhare baba baragize kugira ngo ube uwo uriwe.
3.Kurara ku buriri butandukanye
Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko iyo wowe n’umukunzi wawe muryama ku buriri butandukanye ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwanyu ruri habi. Ariko se mu gihe mwembi mwabiganiriyeho mugasanga aribwo buryo bubabereye kuki mutabikora. Kurara ku buriri bubiri mu kundana ntabwo bikwiye gufatwa nka kirazira.
4.Kuvuga ku mafaranga
Hari abo uzumva bavuga ko igihe muri mu rukundo mudakwiye kuganira ku bibazo by’amafaranga. Ariko se ni gute mushobora gutegura gahunda yo kuzabana igihe kirekire mutavuze ku mafaranga. Ikibi ni ukuvuga ku mafaranga ugamije kwiyemera ku munzi wawe.
5.Gufata umwanya utari kumwe n’umukunzi wawe
Kuba mu rukundo ntabwo bisobanuye ko mugomba kuba muri kumwe igihe cyose. Ni byiza ko ufata igihe ukishimana n’abasore bagenzi bawe, cyangwa abakobwa bagenzi bawe. Nibyo muri abantu babiri ntabwo mugomba kuba kumwe amasaha 24 iminsi 7.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *