Dore ibintu bishobora gutuma umugore akundwa n’abagabo kurusha abandi
Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022
Abagabo muri kamere yabo bafite ibintu bahuriraho mu gukunda ku buryo iyo babibonye ku mugore bumva urukundo rwabo ari umuyenga. Si abantu bakunda ibiraha no gusohokanwa ahantu hahenze niyo mpamvu n’ ibintu bakunda ku bagore usanga ari ibintu bisanzwe bitagora umugore uwo ariwe wese ufite ubushake bwo kubaka rugakomera.
1.Bakunda umugore ubatega amatwi
Abagabo bakunda gutegwa amatwi kuko ngo bibereka ko bahawe agaciro. Niba byiza iyo umwitegereje mu maso igihe muri kuganira kuko bituma abona ko wamuhaye umwanya wawe. Iyo muganira urangariye muri telefone abona ko wamusuzuguye kandi abagabo bose banga umuntu ubasuzugura.
2.Bakunda ukuri
Burya abagabo aho bava bakagera banga umuntu ubabeshya, ahubwo ubakoreye ikosa ugasaba imbabazi ubabarirwa vuba ariko iyo akuvumbuye wamuhishe ukuri niho bishobora kuba bibi mu rukundo cyangwa se no mu rugo
3.Kwiyubaha
Abagabo bishimira kandi bagakururwa cyane n’abagore batiyandarika kuko baba bagaragaza itandukaniro n’abandi kandi bagahesha ishema umuryango.
4.Ntibakunda umugore wikomeza cyane
Abagabo benshi bakunda abagore babereka ko bishimiye gukorana imibonano mpuzabitsina nabo bakabonako atari ukubihatira abagore babo ahubwo ko nabo baba babakeneye. Birabashimisha cyane kandi bakabikunda kuruta abagore basa n’aho babihatirwa cyangwa se batabyitayeho.
5.Gutekereza no kwita ku bintu
Abagore bafite ibitekerezo , batari ba ‘terera iyo’ bakurura cyane abagabo kuko baba babona ko no mu gihe badahari bishoboka ko bafata inshingano z’urugo ntihagire icyangirika.
6.Bakunda umutuzo
Burya n’iyo baba bajya basahinda ariko bakunda abagore babaha umutuzo , kuko ngo bituma bumva baguwe neza, ntibakunda abagore babajagaraza, babatesha umutwe, ahubwo bifuza ababatwara gahoro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *