skol
fortebet

Dore ibintu by’ibanze ukwiye kureka mu gihe witegura gushinga urugo

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Iyo abantu bari mu rukundo bakagera ubwo bapanga kubana hari igihe hazamo kwirara kuba wumva ko ugiye gusezerana n’umuntu bigasa nkaho byose byarangiye rimwe na rimwe hari nabatangira kureka inshingano cyangwa ibyo bakoraga kandi nyamara nicyo gihe cyo kongera ibyo wakoraga ibibi ukitoza kubihindura kuko bitanga ishusho y’umuryango y’ejo hazaza.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu ukwiye kureka mu gihe witegura kurushinga

1. Irinde icyagabanya igipimo urukundo rwanyu ruriho

Ntabwo ari byiza kwiyumvisha ko kuba mwaramaze kwemeranya kubana bihagije, ngo maze ugende witurize kuko ibingibi byatuma urukundo rwanyu rusubira inyuma bikaba byakurizaho no kuba rwazima burundu. Inama ugirwa ahangaha ni ukurushaho gukunda no kwita ku wo mugiye kurushinga kuko aribyo bizatuma mubana mu munezero.

2. Reka kumva amabwire

Iyi ni inama ikomeye ugirwa kuko akenshi haba hari benshi batifuza ko wabana n’umukunzi wawe. Ugomba rero gushyiramo ugushishoza kuko haba inshuti zawe, ndetse n’abandi benshi bazajya bakugira inama ariko siko bose bazaba bakwifuriza ibyiza. Menya gufata imyanzuro ku byo wemera ndetse n’ibyo uhakana.

3.Gendera kure ibitekerezo byo gukeka cyane

Gushaka gukekera umuntu ni kimwe mu bintu byakwangiza umubano wanyu. Gira umuco wo kubaza uwo mugiye kubana kuri buri kintu wumva urimo gushidikanyaho, umubaze wimenyere ukuri bitabaye ngombwa ko utangira kwihimbira ukeka ibishobora kuba bihabanye n’ukuri.

4. Reka kumena amabanga y’urukundo rwawe

Buri gihe hagomba kuba hari amabanga hagati yanyu ajyanye n’urukundo. Igihe uri hafi gusezerana rero irinde kuba wagenda ubwira inshuti zawe ibyo uba waganiriye n’umukunzi wawe. Akenshi uzasanga abantu bifuza kumenya ibyanyu ariko si ngombwa ko ubibabwiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa