skol
fortebet

Dore ibintu udakwiye kugira impamvu niba wifuza kujya mu rukundo rw’ukuri

Yanditswe: Tuesday 31, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kimwe mu bintu bituma urukundo rutaramba abantu benshi bari kurujyamo kubw’impamvu cyangwa se hari icyo bashaka kwikiza ariko niba wifuza urukundo rw’ukuri hari ibintu udakwiye kugira impamvu zo kwinjira mu rukundo.

Sponsored Ad

Bimwe mu bintu udakwiye kugira impamvu niba wifuza kujya mu rukundo rw’ukuri

1. Kujya mu rukundo kuko inshuti zawe zifite abakunzi

Ni ikosa rikomeye kujya mu rukundo kuko inshuti zawe nazo zifite abakunzi cyane ko urukundo ruba ari urwa babiri abo wita inshuti zawe ntago aribo bagukundira kandi ibyo wahura nabyo mu rukundo byose nta kintu bashobora kugufasha, ni byiza ko ujya mu rukundo witeguye, bikurimo utagendeye kubandi nkuko bavuga ngo ingendo y’undi iravuna.

2. Kujya mu rukundo kuko imyaka irimo kugusiga

Abantu benshi usanga bajya mu rukundo tari uko bibarimo ahubwo basa n’abasiganwa n’imyaka ibi nabyo bishobora kugukoresha amakosa akomeye cyane mu kugira amahitamo ya nyayo bishobora kukuviramo kwicuza mu bihe byanyuma.

3.Kujya mu rukundo kuko ufite irungu

Gutangira gukundana n’umuntu kuko ufite irungu cyangwa se wumva ko wigunze si impamvu nziza yakwinjiza mu mubano kuko n’ubundi uzakomeza kugira irungu cyangwa kumva uri wenyine nubwo umukunzi wawe yaba akuri iruhande. Uzisanga ugifite irungu kuko nubundi winjiye mu mubano mu gihe kitari cyo cyangwa se bitaguturutsemo ubwawe.

4. Umuryango n’inshuti zawe ziramukunda

Gukundana n’umusore cyangwa umukobwa kuko umuryango wawe umukunda cyangwa ko inshuti zawe zimwishimira naryo ni ikosa usabwa kutazakora. Impamvu ni uko abo bose ataribo bazakundana na we ahubwo wowe ubwawe ni wowe amarangamutima agomba guturukaho. Nimuramuka mugiranye ikibazo, uzisanga wicuza kuko nubundi uziha impamvu y’uko utari warigeze umukunda ahubwo ko mwahujwe n’uko abantu b’inshuti zawe aribo bamukundaga.

5. Gukururwa n’imiterere y’inyuma

Ibi nabyo ni ibintu bikunze kubaho rimwe na rimwe bikaba byatuma umuntu afata umwanzuro ahubutse wo gushaka kandi nyamara nubwo ubwiza bw’inyuma ari ingenzi ariko ukwiye kuzirikana ko atari bwo bwubaka.

Ni byiza ko mbere yo guhitamo umuntu ureba n’ingeso ze cyangwa se n’imyitwarire ye mu buzima busanzwe kuko bishobora kugufasha kumenya niba mwashobokana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa