skol
fortebet

Dore impamvu ishobora gutuma uca inyuma uwo mwashakanye

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bijya bibaho ko umwe mu bashakanye wumva ko yakunze undi muntu kandi yari yaramaze guhitamo uwo bazabana. Biranashoboka ko urwo rukundo rwabo runakomeza akaba yasiga uwo bari barashakanye agasanga undi mushya.

Sponsored Ad

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko igihe cyose wiyumvisemo ko wakuruwe n’undi muntu mutashakanye kandi waramaze guhitamo icyo gihe uba wamaze gutangira inzira yo kumuca inyuma.

hari nabavuga ko gukururwa n’uwo mutashakanye nta kibazo kibirimo hari n’ababona ko harimo ikibazo, bose icyo bahuriraho nuko hari impamvu zituma ukururwa n’uwo batashakanye agera ku rwego rwo kumva yamukunze akaba yanaca inyuma uwo bashakanye.

Muri iyi nkuru tugiye kureba impamvu zituma umwe mu bashakanye yisanga yakururwa n’undi n’icyo wakora igihe bikubayeho.

1.Kuba urugo rwawe ruri mu bibazo

Iyo musanzwe mutumvikana n’uwo mwashakanye biroroshye ko ukururwa n’abandi bagore cyangwa se abandi bagabo. Bamwe bagenda bashaka amahoro kuko bumva ko bayaburiye mu rugo rwabo.

Nyamara icyiza nuko wari ukwiye kubanza gukora uko ushoboye ukagarura amahoro mu rugo rwawe aho gutwarwa umutima n’abandi. Ikindi ugomba kuzirikana nuko urukundo rwose rugira igihe k’ibibazo n’igihe cy’ibyishimo. Gusa urukundo ruramba rwo nuko ba nyirarwo baba bazi uko bakemura ibibazo bagirana hagati yabo.

2.Guhora ubona ibibi gusa by’uwo mwashakanye

Akenshi iyo uhora ubona ibibi gusa by’uwo mwashakanye biroroshye ko wisanga wakuruwe n’undi mutashakanye. Ibyo biterwa nuko uwo mwashakanye umubona ukamubonamo ibibi naho k’uwundi we ukamubonamo ibyiza utabona k’uwo mwashakanye.

Nta muntu ubaho w’umutagatifu, ari abagore ari n’abagabo buri wese aba afite uruhande rubi n’urwiza. Iyo rero ushaka kubaka urugo runezerewe kandi rurambye wirinda guha agaciro ibibi kurusha ibyiza by’uwo mwashakanye.

3.Ibibazo biza nyuma yo kubaka urugo

Nyuma yo gushinga urugo hari ubwo hagati y’abashakanye havuka ibibazo byo kuba bari basanzwe batabana no kuba umuntu aribwo aba yiyereka uwo bashakanye ntacyo amukinze.

Rimwe na rimwe ibyo bibazo bituma utangira kwibaza ko ushobora kuba waribeshye k’uwo mwashakanye. Iyo ugize undi muntu mukubitana ubona ko ariwe ugukunze kurusha uwo mubana. Nyamara burya nawe ushobora kumukurikira ugasanga ibyo usize urabisanze.

4.Kuba utarigeze ukunda uwo mwashakanye

Muri iyi minsi usanga kubeshyanya ko mukundana byaragwiriye ku buryo umuntu murinda mujya kubana uziko agukunda kandi akuryarya. Niba waraje ukurikiye ibindi bintu k’uwo mwashakanye niyo wabibona ntabwo umutima wawe uzatuza ngo wihingemo urukundo.

Niho uzasanga ahubwo wisanze ukururwa n’abandi ukabona ibyiza byabo rimwe na rimwe uwo mwashakanye abifite ariko kuko utamukunda ntabyo ntubibona.

5.Kuba umuntu ugukurura afite ibyo agamije

Hari ubwo wibwira ko uri gukururwa n’undi muntu mutashakanye ukumva ko biterwa no kuba umukunze nyamara we akaba aguhiga afite ikindi agamije. Shishoza n’usanga uwo muntu afite ibindi agamije birimo kugusenyera, kurya amafaranga yawe, kukwinezezaho ( urugero abagabo bashobora gutanga byose ku bakobwa bakabarya umutima kuko bashaka kubafata nk’ibikoresho byo kwishimisha) n’ibindi.

Uramutse ubonye ko uwo muntu ariwe uba ukwitoratozaho kuko afite indi mpamvu, wamuhungira kure kuko yazakugwisha mu mutego ukazabibona nyuma.

Muri make ntabwo wavuga ko uzirinda guhura n’abandi bantu kimwe nuko utazabirinda uwo mwashakanye. Gusa icyo ugomba kuzirikana nuko uwo mwashakanye wamuhisemo mu bandi kandi nawe ukamuha icyo cyizere cyo kuba yaragutoranyije mu bandi.

Ibyo bizabarinda kwa gukururwa n’abandi kugera ku rwego rwo kwisanga mu urukundo n’abandi no kuba kuba mwacana inyuma. Nta mpamvu n’imwe ukwiye kwitwaza icyo ugomba guharanire nuko wasigasira urukundo rw’uwo mwashakanye ukaba arirwo ushyiramo imbaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa