skol

Dore inama zagufasha kujya mu rukundo ruhamye nyuma yo gutandukana nuwo mwahoze mukundana

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Iyo bibaye ngombwa ko haboneka impamvu ifatika yo kuba abakundana batandukana, akenshi usanga abantu bavuga ko nta we ukwiye kwivanga mu byabo, kuko baba bakeka ko bashobora no kongera gusubirana, kuko kenshi na kenshi usanga abo bantu baba batazi uko bakwitwara nyuma yo gutandukana ku buryo bizabafasha guhama ku mwanzuro baba baratoye, dore ko rimwe na rimwe uba ari na ngombwa.

1. Irinde ikintu cyose gishobora kuba cyaguhuza n’uwo mwatandukanye

Mu gihe cyose wumva utarakira igikomere gitewe n’icyabatandukanije, irinde icyabahuza cyose usiba nimero ye ya telephone, email n’izindi nzira zisa n’izi zishobora kubahuza.

2.Witekereza ko gutandukana na we bizagushyira mu kaga

Niba bibaye ngombwa ko utandukana n’uwo mwabanaga cyangwa wikunva ko habaye ikintu kidasanzwe kuko ibi nabyo ni bimwe mu bigomba kuranga imibanire y’abantu kuko ntabatana batarabanye, ahubwo haranira kunva ko ibyiza biri imbere.

3. Itondere kunva inama z’inshuti wasimbuje uwo mwari mukundanye

Urasabwa kwizera uwo mukundanye nyuma yo gutana n’uwa mbere, muri byose ariko witondere inama zerekeranye n’uko wakwitwara ku wo yasimbuye , twavuga nko kukubwira ngo umuhamagare umutetereza, cyangwa ngo muhure umuratira uwamusimbuye.

4. Irinde ibyo uwo mwatandukanye yatangaje ku mbuga zihurirwaho n’abantu benshi

Niba hari ibyo yatangaje kumbuga nka facebook,t witter ...wibisoma, wigira icyo wandikaho cyangwa ngo ube wareba n’amafoto yaba yashyizeho kuko ibi byose biba bishobora kugukurura mu gihe

5. Irinde kugerageza abantu bose

Niba bibaye ngombwa ko haboneka impamvu igutandukanya n’umukunzi wawe, reka kumva ko abantu bose bashobora kuba bateye nk’uko uyu ateye kuburyo byanakwicira imibanire yawe n’abandi bantu bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa