skol
Kigali

Dore uburyo bwiza bwagufasha kwirinda gufuhira umukunzi wawe

Amakuru   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 13 June 2022

Gufuhirana ku bantu bakundana n’ibintu bikunze kubaho cyane ko bavuga ngo uwo ukunda uramufuhira ariko iyo utabashije kumenya uko wabigenzura bishobora kubyara ibintu bibi bishobora kubaviramo gutandukana.


Sponsored Ad


Bimwe mu bintu by’ingenzi bishobora kugufasha kwirinda gufuhira umukunzi wawe niba wifuza urukundo rurambye.

1. Kwirinda kumva amabwire

Ntukwiye kumvirana ibyo abantu bakubwiye ngo ubisamire hejuru uhite wumva ko ari ukuri byose kuko ari kimwe mu byatuma uta umutwe ugatangira gufuhira umukunzi wawe,ahubwo ufata umwanya wo kubanza gutekereza neza ku byo bakubwira ukamenya niba ari ukuri,nibiba ngombwa ubimubaze witonze kandi wirinde ko byagusaza.

2.Irinde ishyari

Iyo ukunda kugira ishyari ni naho gufuha bituruka ugasanga uhora wumva ko uvuganye n’umukunzi wawe wese badahuje igitsina baba baganira ibyo kuguca inyuma cyangwa ko ashaka kumugutwara,ugasanga ugirira ishyari umuntu wese bavuganye kandi akenshi uba wibeshya,kuko ntabwo umuntu yavugana n’abantu bamwe gusa,nawe ukwiye kubanza kwirebeho

3. Irinde kugaragaza uburakari

Niba hari ukuntu uri kwiyumvamo ifuhe cyangwa se ukaba ufite amakuru y’uko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa afite undi bakundana,ntugakore ikosa ryo guhita umwereka uburakari bukabije kuko wafushye ahubwo ushobora kubimubaza wiyoroheje nta burakari umuzanyeho,ya ngeso yo kugaragaza ifuhe igenda ishira buhoro buhoro.

4. Kwizerana

Iyo ukundana n’umuntu ukaba umwiyumvamo by’ukuri kandi ukizera ko nawe agukunda by’ukuri,ntabwo wajya guhangayikishwa no kumufuhira umukekera n’ibyo udafitiye gihamya.Niyo mpamvu uba ugomba kwizera umukunzi wawe,bikagufasha kumva ko nta wundi areba utari wowe,ugahorana icyo cyizere,aho guhora umuhangayikiye.

5. Ntukamugenzure cyane

Si byiza ko uhora ugenzura umukunzi wawe ngo wumve ko udatuje utamenye aho ari n’icyo ari gukora kuko hari bamwe usanga barashyizeho n’ ingenza zitanga amakuru,kandi si byiza kuko hari n’abaguha amakuru yo kugira ngo babashwanishe bakakubwira ibibi gusa kugira ngo umurakarire.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dore abantu ukwiye kwitondera niba wifuza umukunzi muzabana...

Bajya bavuga ngo urukundo ni impumyi ariko na none urukundo rutagira...
30 June 2022 0

Dore uburyo bwiza ushobora gusabamo imbabazi umukunzi wawe akakubabarira...

Nkuko bisanzwe kutumvikana mu rukundo n’ibintu bisanzwe cyangwa kuba umuntu...
29 June 2022 0

Dore amagambo buri mugore yishimira kubwirwa n’umugabo we

Ijambo ry’umuntu ni kimwe mu bintu bishobora gukomeza umubano w’abashakanye...
27 June 2022 0

Dore impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba Nyina kuruta uko biyumvamo ba...

Abantu benshi bakunze kwibaza impamvu abana benshi usanga biyumvamo ba...
25 June 2022 0

Dore ibintu abantu bakunze kwibeshyaho iyo bari mu rukundo

Urukundo ni rwiza bikaba akarusho ku muntu uzi uburyo akwiye kurwitwaramo...
24 June 2022 1

Dore amagambo umukobwa akwiye kwirinda kubwira umusore bakundana

Ni byiza mu rukundo kwisanzura ndetse mukanabwirana byose ariko hari igihe...
22 June 2022 0