skol
fortebet

Harmonize yongeye kugurira uwahoze ari umukunzi we imodoka ebyiri asaba imbabazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize akomeje kugaragaza ko yifuza gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we Kajala abinyujije mu mpano zitandukanye zirimo n’imodoka ndetse agashimangira ko yiteguye kumwakira igihe azamugarukira.

Sponsored Ad

Aba bombi urukundo rwabo rwamenyekanye Muri Gashyantare 2021 ubwo Harmonize yatangaje ko ari mu rukundo na Kajala Farida Masanja, ariko urukundo rwabo ntirwatinze kuko mu Ugushyingo 2021 uyu muhanzi yahise atangaza ko batandukanye ndetse ahita yerekana undi mukobwa w’Umunya-Australia bari mu rukundo nawe baherutse gutangukana bavuga ko bananiwe kumvikana aho batura.

Bivugwa ko gutandukana kwa Harmonize na Kajala byatewe nuko uyu muhanzi yashatse kuryamana n’umwana w’uyu mugore. Amakuru yasohotse yavugaga ko Harmonize yari amaze iminsi yohereza Paula umukobwa wa Kajala amafoto y’urukozasoni akamubwi n’amagambo aganisha ku kuryamana.

Kuva Harmonize yatandukana n’umunya Australia ntahwema kugaragaza ko yifuza Kajala Farida Masanja wahoze ari umukunzi we aherutse kumugurira imodoka iri mu bwoko bwa Rava4 yigeze no gukoresha icyapa kiriho ifoto yabo bari kumwe imanikwa mu mujyi mu rwego rwo gusaba imbabazi.

kuri iyi nshuro uyu muhanzi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yongeye kugaragaza imodoka ebyiri z’agatangaza yaguriye uyu mugore mu gihe azaba yemeye kumugarukira mu magambo yagize ati" Mbabarira ndagukunda Frida".

Abakurikirana uyu muhanzi benshi bahamije ko Harmonize ari mu basore bazi guca bugufi kandi bazi guharanira icyo bashaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa