skol
fortebet

Menya amagambo buri mugore yishimira kubwirwa n’umugabo we

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ijambo ry’umuntu ni kimwe mu bintu bishobora gukomeza umubano w’abashakanye cyangwa rikawusenya ariko hari amagambo buri mugore wese yifuza kumva mu matwi ye cyane iyo ayabwiwe n’umugabo we bikaba byabafasha kurushaho kubaka umubano wabo mwiza.

Sponsored Ad

1. Uri umubyeyi mwiza n’umugore mwiza

Niba ushaka gutuma umugore yirirwa yishimye umunsi wose, renga ibyo kumubwira amagambo amenyereye nka “urakoze” umushimire ku kuba ari umugore mwiza n’umubyeyi mwiza.

2.Ndagukunda cyane

Wari wumva amagambo meza akurikira ijambo “ ndagukunda ?” kubwira umugore wawe ko umukunda ni itangiriro nziza, gusa biba akarusho iyo umubwiye impamvu umukunda, ingano y’urukundo umukunda kandi ko uzahora umukunda ibihe byose. Ibyo binezeza umutima we kurushaho.

3.Ndagushimira ku bintu byose ukorera umuryango wacu

Nibyo koko wowe mugabo urakora cyane. Hari ubwo wumva ko umutwaro wikoreye uremereye inshuro myinshi kurenza k’uwo umugore. Nyamara nawe arakora cyane kandi akavunika. Akeneye kubwirwa ijambo rimushimira ibyo akora.

4. Ntawundi mugore nashaka atari wowe

Iri jambo rituma yumva ko umwizera kandi ko wishimiye kuzabana nawe iteka.

5.Uri mwiza

Utitaye ku myaka ye, ingano ye n’igihe mumaze mubanye, umugore wese akunda kumva abwirwa ko ari mwiza, agukurura( attractive). Mu mwanya wo kumubwira ngo “ urasa neza” koresha utugambo tugufi nka “ byizaaa !urashimishije.
Niba mwese mukoresha ururimi rw’icyongereza wamubwira uti : great, lovely, fantastic,

6.Ihangane wagize umunsi mubi

Iri jambo rituma umugore wawe amenya ko uba umwitayeho nuko ubuzima bwe bw’umunsi bwangenze.

7.Ihangane wagize umunsi mubi

Iri jambo rituma umugore wawe amenya ko uba umwitayeho nuko ubuzima bwe bw’umunsi bwangenze.

8.Reka nkukorere kiriya

Umugore wawe ahora abona ko uva ku kazi unaniwe kandi nawe nuko aba yananiwe. Ni byiza rero ko umufasha uturimo duto utari usanzwe umufasha gukora nko guhanagura ku meza mumaze kurya, gutera ipasi, n’indi mirimo utari usanzwe ukora mu rugo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa