Menya ibintu abakobwa bakunze kugenzura ku musore mbere yo kumwemerera urukundo
Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

Buri muntu agira ibyo agenderaho mu guhitamo uwo yakunda ariko ku bakobwa hari bimwe bahuje.
Bimwe mu bintu abakobwa bakunze kugenzura mbere y’uko bemerera umusore urukundo.
1. Uburyo ugerageza kumwegera
Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.
2. Imyambarire
Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n’ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.
3.Amafaranga
Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n’ibyahindutse kuko n’abagabo ntibagikeneye abagore b’ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.
4.Umwuka uhumeka
Uretse n’abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n’umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n’umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho.
5.Uko wakoze umubiri
Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk’abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *