skol
fortebet

Menya impamvu gukundana hagati y’abakorana bidashobora guhagarikwa

Yanditswe: Friday 29, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

kompanyi nyinshi zanga gukoresha abantu bashakanye cyangwa bakundana kuko zibifata nk’ikibazo gikomeye mu micungire y’abakozi aruiko ubushakashatsi bwagaragaje ko bidashoboka guhagarika urukundo hagati y’abantu bakorana ahubwo ikiza ari uguha abakozi umurongo ngenderwaho mu gihe bari mu kazi.

Sponsored Ad

Inzobere zivuga ko hari impamvu zinyuranye zituma abantu bakorana batabura kwegera abo bakorana ku mpamvu z’urukundo, nubwo bwose baba batari mu kazi.

Inzobere zivuga ko gukundana kw’abantu bakorana ari ibintu bimaze imyaka ibinyejana n’ibinyejana, nubwo bwose ibyo bigora kompanyi zikoresha abakozi.

Amy Nicole Baker, umwarimu muri kaminuza ya New Haven muri Amerika wiga ku bintu nk’ibyo hamwe n’imitekerereze mu bigo, agira ati: "Yewe no mu bihe bya mbere by’inganda za kera, bavugaga urukundo n’ubwiza bw’abantu bakorana."

Mu myaka ya 1800, ibiganiro by’urukundo hagati y’abakorana mu mirimo y’ubutegetsi byiswe "imyifatire itagira izina" n’ababinengaga icyo gihe.

Ariko hari ’couples’ nyinshi zihurira mu kazi, kandi ibyo buri gihe ntabwo birangizwa n’igikuba (scandale), ahubwo bishobora no kuvamo ikintu cyiza nka Barack na Michelle Obama bahuriye mu kigo cy’abunganizi mu mategeko i Chicago ubwo bari bakiri mu myaka 20 na…

Imibare yo mu 2017 yerekana ko ’couple’ imwe ku 10 muri Amerika abayigize bavuga ko bahuriye mu kazi.

Hari amakuru yerekana ko abantu bari hagati y’imyaka 20 na 50 bamarana n’abo bakorana igihe gikubye inshuro enye icyo bamarana n’inshuti, ibyo rero bigasa n’ibyikora ubwabyo.

Vanessa Bohns, umwarimu ku myifatire mu bigo wo muri kaminuza ya Cornell muri Amerika, umaze igihe yiga ku mateka y’urukundo mu bakorana, ati: "Ntabwo bitangaje ko abantu babonera neza abandi ku kazi, kuko akazi ni ko gafata igihe kinini cyacu".

Niba uburyo bwari busanzwe bwo kubona umukunzi burimo guhinduka cyane, (urugero ubu benshi bahurira kuri internet, kandi si benshi bagihuzwa n’inshuti cyangwa imiryango), ababonera urukundo ku kazi bagize "igice kigaragara" mu mibare, nk’uko Madamu Nicole Baker abivuga.

Amie Gordon, umwarimu ku mitekerereze y’abantu wo muri kaminuza ya Michigan muri Amerika, wiga ku mitekerereze iganisha ku gukundana yagize ati"ku kazi ni ahantu heza hatera kwiyongera kw’ibintu bibiri by’ingenzi mu gukurura umuntu.

Kumarana igihe kinini n’umuntu "bishobora cyane gufungura inzira yo gukundana, kubera impamvu zose, tuzi, zitera umuntu kwifuza; "ubusabane no guhuza imibiri", nk’uko abivuga.

Icya mbere, uko tubona ikintu cyangwa umuntu kenshi, ni ko dushobora kumukunda. Uko gusabana ni uguhengama kw’imitekerereze "kuva gusa ku kubona umuntu inshuro nyinshi" bigashobora kuzana rukurizi kuri we, nk’uko Madamu Gordon abivuga.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko kuba hafi y’umuntu mu gihe kirekire bishobora kubyutsa ubushake bwo kumwiyumvamo, uko tubona umuntu kenshi, n’uko tuganira na we kenshi, ni ko rukuruzi hagati ya mwembi izamuka vuba.

Iyo ngingo ishobora no gukora kubayobozi baha amahirwe menshi abakozi bamarana umwanya munini na bo.

Uretse gukorana, Nicole Baker avuga ko hari n’ibirenzeho bituma abakozi b’ikigo kimwe bashobora gukundana mu buryo bworoshye.

Ati: "Niba mwembi muri abavoka, cyangwa niba mwarize hamwe, cyangwa niba mubona isi mu buryo bumwe, uko guhuza korohereza kumvikana no kwiyumvanamo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa