skol
fortebet

Nafashe umuti ngo mbone amafaranga none nabwiwe ko nzagwa ku gasi, Nkore iki?

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Muraho neza basomyi b’ Umuryango, Mbandikiye ngisha inama, ndi umusore mfite imyaka mirongo itatu, navukiye mu ntara nyuma yo kurangiza amashuri nkora akazi k’ ubwarimu ariko mbonye amafaranga mpembwa atazanteza imbere njya i Kigali gusa aho kubona ubuzima nabonye urupfu imbere yanjye

Sponsored Ad

Byatangiye ubwo abagabo twacuruzanyaga Ziniya mw’ isoko riri kicukiro mu mugi wa kigali, najyaga numva bavuga ibintu by’ imiti nkayoberwa ibyaribyo nyuma nibwo naje kumenya ko hari imiti ituma abantu babona ubutunzi bagakora bikabahira.

Abo bagabo twakundaga gusangira kenshi maze umunsi umwe turi kumwe bateruye ibirahuri barakomanya bavuga buryo ki ngo umuti urimo gukora, nabonaga bishimye gusa ntabwo namenye neza icyo ibyo byari bihatse, twaranyweye turataha ngera mu rugo ndaryama.

Iminsi yaricumye ariko uko yicuma nkabona ndi gusigara, ibintu nacuruzaga bitangira kuyoyoka.

Nakomeje kwibaza ibyo ari byo mbona bagenzi bajye bakomeza gutera imbere ndetse igihe kigeze bansezera aho twakoreraga mw’ isoko bajya gukorera mu maduka I Nyanza.

Nasigaye meze nk’ uwataye umutwe ndetse ntangira no kugurisha bimwe mu bikoresho nari mfite iwanjye ngo nongere ubucuruzi ariko biranga nsigara nishyura iseta itagira ibicuruzwa.

Mbonye bimeze bityo nahisemo gufata inzira nkajya kubaza bagenzi banjye, nibwo banyicaje bambwira ko nintashaka umuti kambayeho.

Nanjye nababwiye ko nigeze kumva babivuga ariko sinsobanukirwe mbatakambira mbabwira ko icyo bisaba cyose nagitanga ariko nkabona umuti.

Ntabwo nirwa mvuga byinshi kuri ibi ababizi barabizi, umuti narawubonye ndanakora karahava, ngura inzu mu nkengero z’ umugi ndetse ndanarongora gusa mu myaka ibiri ishize ibintu byarahindutse ubucuruzi biranga nkajya ndyama ngasinzira nk’ umurwayi umunsi ukira kandi ntaho mbabara.

Nakomeje kumva niyanze, rimwe nkumva nava mu rugo nkagenda ntazi iyo ngiye, nyuma iduka ndarikinga.

Ubukene bwaradusaritse kugeza ubwo nafashe inzu twabagamo igice kimwe ndagikodesha hakaba ubwo mbonye tugiye kuburara nkava mu rugo nkagenda nkava imbere y’ umugore wanjye ngo atandirira mu maso.

Byarenze ibyo kwirwanaho nta umugore mfata inzira nerekeza iwacu ngezeyo ntecyerereza Mama uko byose byagenze n’ isoni nyinshi kuko mu gihe cyose nari meze neza ntigeze ntekereza kumwitaho.

Yarabyakiye dutangira inzira yo kujya kwivuza, tugezeyo umuganga yambwiye ko ibyambayeho ari karande zo mu muryango zasembuwe n’ uburozi nahawe mbere y’ umuti nafashe ngo ncuruze nunguke.

Twahise tugana abanyamasengesho ariko umupasiteri twagezeho yatubwiye ko naho yansengera bingana iki hari icyo ngomba gutanga nk’ incungu yanjye mu bavuzi ba gakondo nkabona kugaruka kumureba.

Tubonye bimeze bityo twasubiye ku muvuzi wa gakondo atumbwira ko amazi yarenze inkombe ntacyo nkiramira nzagwa ku gasi, ndabinginze mungire inama Nkore iki?

Ibitekerezo

  • ITEKA INZIRA ZUMWIJIMA ZIHORA ZIJIMYE IYO NI INGARUKA Z’UBUPAGANI SENGA IMANA IRAKORA

    Uretse Imaana yonyine nta kindi.Fata umwanya usigaranye uyishakane umwete.Uyinginge uyisabe imbabazi.Nabonye ijya inyuranya n’ibyo twibwira n’ibyo dukora.Iyo yatanze amahoro ntawe utera amahane,iyo Yakinguye ntawe ubasha gukinga.Yisabire Imbabazi izakubabarira.

    Izi nkuru ziba Ari impimbano igihe cyose nta adresse yagaragajwe muge muureka kutumarira umwanya

    Izi nkuru ziba Ari impimbano igihe cyose nta adresse yagaragajwe muge muureka kutumarira umwanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa