Ubushakashatsi: Ingo zimaze imyaka 5 zifite amahirwe 70% yo kuramba
Yanditswe: Wednesday 17, Sep 2025
Ubushakashatsi bushya bwashyizwe ahagaragara n’Ibiro bishinzwe Ibarurishamibare mu Bwongereza (UK Office for National Statistics) bufatanyije na Marriage Foundation bugaragaza ko ingo zimaze imyaka irenga itanu ziba zifite amahirwe menshi cyane yo kuramba.
Amakuru y’ubu bushakashatsi yerekana ko abashakanye bamaze imyaka itanu baba bafite amahirwe agera kuri 70% yo kugumana nibura imyaka 20, mu gihe abageze ku myaka 10 baba bafite ibyago bingana na 1% gusa byo gutandukana buri mwaka.
Ibyago byo gusenyuka kw’ingo biba byinshi cyane mu myaka ya mbere yo gushyingiranwa, kuko ari cyo gihe abashakanye baba bagikora ku miterere mishya y’ubuzima, bakigabana inshingano, bakanyurana mu mpinduka zikomeye zirimo gutangira imirimo mishya, gushinga urugo cyangwa guhangana n’ihungabana ry’ubukungu.
Inzobere zivuga ko uko iyo myaka ya mbere igenda ihita abashakanye bagenda bamenyera, bigatuma bagira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye ndetse n’uburyo bwo kuganira neza.
Marriage Foundation isobanura ko gutsinda ibyo bihe bigoye ari kimwe mu byubaka imizi ikomeye y’urukundo n’ubwumvikane burambye. Iyo abashakanye babashije kugera ku myaka itanu, biba bigaragaza imbaraga mu mibanire yabo, naho iyo bageze ku myaka 10 bikaba ikimenyetso cy’uko amahirwe yo kuramba mu rugo aba ari menshi cyane mu gihe kirekire kizaza.
Nubwo nta rugo rutagira ibibazo, ubushakashatsi bugaragaza ko abashakanye bamaze imyaka itanu baba bafite urufunguzo rwo guhangana n’ahazaza, naho abamaze imyaka 10 usanga bari ku rwego rwo hejuru rwo gukomera ku ndahiro zabo. Ibi byerekana ko urukundo rw’igihe kirekire rufite “tipping point” ishingiye ku bushobozi bwo guhangana n’imyaka ya mbere igoye, maze abashakanye bakayisohokamo bafite icyizere cy’uko ejo hazaza h’urugo rwabo hashinganye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *