skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode25: Amahirwe ageretse ku yandi yisangiye Vena mu rugo aramubura

Yanditswe: Thursday 03, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari mpingutse mu rugo n’ uruhago rurimo isuka naruhagitse mu kwaha, nkagera mu rugo ngahinguka mushiki wanjye Lea ambazanya amatsiko y’ icyo ntahanye agatungurwa agatangazwa no gusanga ari isuka mujyojyo akambaza cyane ati,

Sponsored Ad

Lea-“Sam! Va muri ibyo umbwire iby’ iyi suka, ubu koko uratinyutse ujya kw’ iduka ugura isuka nshya n’ amasuka dufite hano? Cyangwa wirengagije ko cyera twahoze duhingisha dufite amasuka menshi? Icyakora urantengushye, ntabwo nari nzi ko wasesagura bene aka kageni”

Njyewe-“Lea! Tuza gato windakarira nkubwire?”

Lea umwana wa Mama ntiyangoye yaratuje nitsa umutima maze ngorora ijwi ndamubwira nti,

Njyewe-“Lea!....”

Nkivuga ako kanya twumvise akugi ko kw’ irembo gakingutse, twumva intambuko y’ umuntu ruguru y’ inzu ndetse twumva ijwi ry’ usuhuje njye na Lea turakangarana…

Lea-“Sam Sam! Uwo ninde?”

Njyewe-“Ceceka! Ceceka twumve neza….”

Uwo muntu wavugaga ijwi ry’ umugabo wakomeje gusuhuza,

We-“Yemwe abaha muriho?”

Yasuhuje bwa gatatu ahingutse aho twari twicaye, yari umugabo bigaragara ko ahamye koko, yasaga n’ uwasomye ibitabo akongezwa ibindi…burya uwasomye aba yigaragaza impapuro n’ udutabo yari afite byatumye nkeka ko aje kutubarura cyangwa akaba aje kuduteza imbere mu bundi buryo kurya umushonji koko arota icyo akunda.

Tukirebana yahise aduhereza ikiganza twese maze aravuga ati,

We-“Bite byanyu? Ni amahoro ko mbasuhuza mukanyihorera?”

Lea-“Ntabwo twakwihoreye ahubwo…”

Njyewe-“Ntabwo twakwihoreye rwose buriya hano twibera hameze nko mu mwobo iyo umushyitsi asuhurije kure ntabwo tumwumva”

We-“Ok!”

Ako kanya Lea yarahagurutse ajya mu nzu, agaruka azanye intebe arayihanagura neza,

Lea-“Mwakire agatebe kandi ni karibu”

Amaze kwicara hashize akanya gato ducecetse, mu gihe tukirwana no kumubaza uwo ari we n’ ikimugenza aradutanga maze aravuga ati,

We-“Hano niho kwa Vena?”

Lea-“Yego niho”

We-“Njyewe rero nitwa Ndori, ndi umuyobozi ushinzwe amasomo ku kigo Vena yigishagaho mu gihe gitambutse murabizi ko yahagaritswe?”

Lea-“Eeeh! Ni kalibu rwose murisanga ahubwo se ni amahoro ko noneho mwigereye aha murugo?”

We-“Ni amahoro rwose nari nje muzaniye ubutumwa bwe,…ahubwo se arahari ko tumaze iminsi tugerageza telephone ye yanga gucamo?”

Lea-“Oya ntawe uhari ariko turahamubera”

We-“En bon!”

Uwo mugabo twari tumaze kumenya uwo ari we n’ ikimugenza yahise atangira kureba muri za mpapuro, akuramo urupapuro rumwe maze aravuga ati,

We-“Ndabona nyibonye…iyi ni ibaruwa nari muzaniye, ni inkuru nziza kuri we kuko umwanzuro wafashe ko agomba kugaruka mu kazi”

Lea-“Yeee? Ibyo se birashoboka?”

We-“Birashoboka rwose, umwanzuro wafashwe byemezwa ko agomba kugaruka mu kazi kubera ko yahagaritswe binyuranyije n’ iby’ itegeko riteganya, agomba kugaruka mu kazi akibona iyi baruwa ibindi bisobanuro azabihabwa ahageze”

Lea-“Oooh! Imana ishimwe rwose!”

Ako kanya Lea yakiriye ibaruwa, uwo mugabo ntiyatindijemo yahise ahaguruka arasezera Lea aramushimira, ntitwiriwe tumuherekeza yadusize aho aragenda.

Amaze kugenda ku maso yacu twasigaye dusuherewe, twibaza uko bigiye kugenda kuko mukuru wacu Vena amahirwe yamuburiye hose akamusanga mu rugo naho yari ahamubuze.

N’ agahinda kenshi Lea yarambwiye ati,

Lea-“Ngaho ndebera ni ukuri kose! Ubu se koko nkubu Vena aho ari azi neza ibi biri kuba? Ubu aho ari aratecyereza iki koko? Hmmm! Agize kugenda buheriheri, agize gukuraho telephone none dore?”

Njyewe-“None se bigende gute mwana wa Mama ko uriya mukuru wacu yibagiwe ndetse akibagirwa ubugira kabiri, kwibagirwa ko aha ariho gicumbi akagenda akaba iyo bitumye amahirwe amuca mu myanya y’ intoki, ubu se tubigenje dute Lea?”

Lea yongeye kwitsa umutima maze arambwira ati,

Lea-“Sam! Iri ni isomo, mwana wa mama umunsi uzagenda ukarenga imbiri zaha twicaye ntuzibagirwe ngo ugende uhere, burya aho wavukiye niho abakuburiye hose bagusanga, iyaba Vena aba yaragarutse kutureba cyangwa akatwemerera kutwitaba aba yakiranye yombi andi mahirwe, agasubira mu kazi ubuzima bukongera kugaruka none dore iminsi igiye kwicuma kandi amahirwe ntazi gutegereza, iyo aburiye hamwe akomereza ahandi ibyo niko bimeze kuko ubundi urabizi ko aza rimwe”

Twakomeje guceceka twibaza icyo twakora ariko turakibura, dukomeza kwitsa imitima ari nako dukomeza kuyibunza, burya aho umutima wanze ukabunga ukaburirwa ukagaruka mu gitereko nibwo umuntu aba abashije kwakira ibyo atabasha guhindura twagombaga kwiremamo izo mbaraga.

Umunsi wa gatatu nyuma y’ uwo munsi nimero ya Vena twakomeje kuyihamagara tugirira ayo mahirwe ngo atavaho arambirwa ariko dukomeza kumubura, nta kundi ubuzima bwagombaga gukomeza.

Muri ayo masaha ya mugitondo nasohoye ya suka mujyojyo ntangira kuyikwikira, mushiki wanjye yansanze hanze abona nshishikaye maze arambaza ati,

Lea-“Ariko bite by’iyo suka? Ubundi ko utambwiye ukuntu wifata ukajya kugura isuka kandi dufite iryaguye ryayo?”

Njyewe-“Ahaaa! Ntubizi se ko ubwo nari ngize ngo nkubwire aribwo twagiye mubya Vena?”

Lea-“Ngaho mbwira rero”

Njyewe-“Hhhh! Ese ko ukiyibona wagize amatsiko menshi nkaho utinya isuka mujyojyo? Amaherezo erega bazayizana baje kugusaba ndetse nzayikomanga numve neza ko ari cyapa ngona”

Lea-“Hhhhhh! Sam! Wagiye umbabarira koko? Nkubu ibyo kunsaba uba ubizanye ute?”

Njyewe-“Erega nubwo twagiye tukiherera mubyo kubara ubukeye tuba tugomba no gutecyereza ku bundi buzima buri imbere, none se sibyo?”

Lea-“Reka ibyo njye sibyo nshyize imbere, ahubwo mbwira iby’ iyo suka”

Muri ako kanya nari maze kuyikwikira neza nyegeka ku ruhande nongera kwicara kuri rya buye maze mbwira Lea nti,

Njyewe-“Lea! Buriya rero nakomeje gutecyereza kuri byinshi uzi biri ku bitugu byacu, nakomeje kwibaza mu nzira zose iyo naca ngo mbe nasindagira nshakisha igeno ryava muri ya mafaranga y’ abandi mbitse mpitamo kugura iyi suka ureba”

Lea-“Hmm! Ariko narumiwe koko? Sam! Ubwo iyo wifata ugasesagura uba wumva nta soni koko?”

Njyewe-“Tuza erega ubanze unyumve! Uraba utaranyumva ukanshinja gusesagura? Iyaba wamenyega ko iyi suka aricyo gishoro cya mbere ngize mu buzima”

Lea yikije umutima, nyuma y’ akandi kanya arambwira ati,

Lea-“Sam! Utambeshye iyi suka ni iy’ iki koko? Uyiguriye iki utambeshye?”

Njyewe-“Lea! Nkuko nakomeje kubikubwira nakomeje gushakisha inzira zose mpitamo iyo kugana ubuhinzi, ubu ngiye gutangira guhinga nivuye inyuma”

Lea-“Ngaho da! Zimpe neza se mwana wa mama? Ugiye guhinga wowe? Hmm!”

Njyewe-“Ngiye guhinga rwose umwanzuro narawufashe kandi ndahamya ntashidikanya ko ari intangiriro y’ ubuzima bufite icyerekezo”

Lea yakomeje guceceka nyuma y’ akandi kanya ndamubwira nti,

Njyewe-“Lea! Buriya naje gutecyereza neza mbona ko nta yindi nzira nabonamo igishoro gifatika ngo nsubire gucuruza ku muhanda, ndatuza mpera kucyo mfite mu ntoki mbona ngomba kugana iy’ ubuhinzi,

Lea! Natecyereje ku masambu dufite ababyeyi bacu baharaniye ko tugira, nibuka ko hari umwarimu wigeze kutubwira ko uhisha ubukungu neza abuhisha mu butaka mfata umwanzuro wo gutangira guhinga ntagamije guhinga ngo mpaze inda ahubwo ari uguhinga mpanze amaso isoko,

Lea! Nahisemo gutangira ubuhinzi bw’ imboga z’ubwoko bwose, niyo mpamvu naguze isuka mujyojyo kuko urabizi ntawe utangira guhinga nta suka afite, ndabizi ko twari dusanzwe dufite amasuka ariko ntawe ubona umusaruro atashoye, mu bihumbi makumyabiri na bitanu naguzemo isuka, asigaye nzayaguramo umurama w’ imboga z’ ubwoko bwose ndetse nishyure abakozi bazamfasha guhinga”

Lea yakomeje guceceka, nanjye mboneraho uwo mwanya wo gukomeza kumuha ikizere,

Njyewe-“Lea! Nafashe umwanzuro wo gukora igihwanye n’ ibyo mfitiye ubushobozi n’ imbaraga, nahisemo ikizatuma nsubira aho Mama yahoze acuruziza jyanye umusaruro uvuye mw’ isambu yacu kandi ndizera ko hamwe n’ Imana yuhirira uburabyo izatoshya umurima tukeza tugasarura”

Muri ako kanya Lea wanyitegerezaga yacyeye mu maso, mbona ibyishimo muri we, ako kanya arambwira ati,

Lea-“Mana yanjye! Sam! Uri umuntu w’ umugabo pe! Nkubwo ibyo wabitecyerejeho ute?”

Njyewe-“Hhhh! Njyewe se? Njyewe buriya ndatecyereza erega?”

Njyewe-“Ni ukuri ndishimye cyane, ntabwo wakumva ukuntu mu maso yanjye ndi kukubona wicaye imbere y’ umusaruro wavuye mu maboko yawe, telephone isona buri kanya bakubaza komande z’ ibirimbwa ugemura mu mahoteli…eeeh! Reka ngarukire hafi ntavaho ncumura”

Njyewe-“Hhhhh! Lea! Gushaka ni ugushobora kandi kwiyemeza ni ukumva ko byose bishoboka gusa uzambe hafi nanjye nzakora ntaruhuka, amanywa n’ ijoro, ku zuba no mu mvura mpaka tubonye umusaruro wa mbere”

Lea yongeye kunyegera aho nari ncigatiye isuka amfata mu biganza maze arambwira ati,

Lea-“Humura rwose ndagushyigikiye mwana mwana wa Mama! Nzaba ndi ku ruhande rwawe, nzafata iry’ uburyo kandi Imana iri kumwe nawe……………………………..

Ntuzacikwe na Episode ya 26 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe rwose mwanditsi urakoze twari tuyinyotewe

    sam igitekerezo afite ni kiza rwose najye ndamushyigikiye

    Icyizere kiragarutse kuri sam

    Nanjye ngufatiye ir’iburyo Sam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa