skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode27: Yatunyuze mu rihumye Vena asiga aciye inkweto z’uwo twonse rimwe

Yanditswe: Wednesday 09, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari nsanze Vena muri butike yo kwa Gakire, yari agaragiwe n’ ingeri agura rimwe rikazana n’ irindi muri make haribwaga ihene indi iziritse, niyumvishije neza ko njye na mushiki wanjye Lea turi mu mabiko meza maze ntangira kwikiriza cyane ibyo yavugaga ari nabyo byatumye niyamwa nkananirwa kwiyakira ngasohoka aho twari turi amaze kuvuga ati,

Sponsored Ad

Vena-“Reka ubwo amahitamo ye yibyo kunywa nayo, burya byose ni mu mutwe, iyo utekereza ugatonekara ntacyo bagukorera ni nko gutokora ifuku cyangwa kugorora ikijumba”

Bose basekeye rimwe, muri ako kanya nongeye kumva ncitse intege, numva ntabwo nakabaye nicaye aho, ndetse ntereka icupa nari mfite munsi y’ intebe ndasohoka nibuyeza gato ku muryango, sinzi uko byanjemo mfata inzira ngenda nihuta njya mu rugo.

Nageze imbere gato binyanga munda, ntekereza kabiri, ndahindukira nsubura inyuma numvaga ntagenda gutyo gusa ahubwo ngomba kugenda nkabwiza ukuri Vena nkamwibutsa ko ndi murumuna we kandi ko ari amaraso yanjye ntateze gutezuka ngo ndekure uwo mugisha gutyo gusa.

Nasubiye inyuma nkinjira kwa Gakire,

Vena-“Do! Mwamubonye? Ukuntu yinjira yububa? Ese uvuye he mwa?”

Wa musore twari twicaye twegeranye yahise amvugira,

We-“Vena! Reka murumuna wawe rwose! Twamutaramiyeho bihagije, aho bigeze reka tumureke nawe ahumeke!”

Vena-“Asanzwe se adahumeka? Ahubwo ahumeka insigane! Nashyire akabuno ku ntebe anywe ibyo anywa, ubundi twamenya avuye he?”

Muri ako kanya nibwo nongeye kwemera neza ko mukuru wanjye Vena yahindutse koko, ibyatangiriye umunsi Stella arutahamo.

Naricaye ndatuza nongera gusoma kuri soda, uko iminota yicuma ni nako umusemburo wakomezaga gusatira ubwonko kubawusomaga, ibiganiro birenga kuba byo biba urusaku.

Barasakuje koko karahava, mushiki wanjye Lea yananiwe gukomeza kubibamo arahaguruka anyuraho ankoraho nsohoka mukurikiye, tugeze hanze,

Lea-“Ahwiiiii! Mbega urusaku! Nari ndambiwe gukomeza kwicara hariya pe!”

Njyewe-“Hmmm! Ubundi se utarambiwe ahantu nka hariya warambirwa hehe? Ibaze ariko? Ese ubundi mwaje hano mute? Mukava murugo gutyo gusa mutanambwiye?”

Lea-“Ihangane Bro! Twahavuye bitunguranye, bariya bantu bari kumwe nibo bamuhamagaye igitaraganya ko bageze aho yababwiye ko abasanga, ubwo rero yahise ankurura ansaba ko muherekeza, urumva rero ntabwo nari kwanga”

Njyewe-“Hanyuma se ubundi Vena yatangiye kunywa amayoga ryari? Wari ubizi niwabimbwira koko?”

Lea-“Sam! Ntabwo nari mbizi pe! Uko wabibonye nanjye niko nabibonye, ariko ntecyereza ko ari umugi wamuhinduye”

Njyewe-“Hmmm! Niba ari uko bimeze umugi ukaba unywesha uburozi abarwayi baba ari benshi sinzi naho bazavurirwa, ariko urumva urusaku afite?”

Lea-“Yasinze erega! Kiriya gicupa yazanye se ni amazi? Uzi ukuntu gihenda? Buriya ntabwo cyajya munsi y’ ibihumbi icumi”

Njyewe-“Ngo iki? Ibihumbi icumi byose?”

Lea-“Hmm! Ayo se ni menshi? Ngaho bara izo bariya bagenzi be banyweye maze umbwire, ntiwumvise ko ari we uri bwishyure?”

Njyewe-“Ubu ndabyumva ni ibihumbi mirongo…”

Nyuma y’ akanya gato dutuje nongeye kumubwira nti,

Njyewe-“Lea! Buriya nasohotse mfashe umwanzuro wo kwitahira ariko nageze imbere ndongera ndagaruka, nshaka kumubwiza inani na rimwe, ikibyimbye muri njye kikameneka”

Lea-“Oya se? Sam! Ntabwo wakwifata ngo uhangare mukuru wawe, mbabarira wihanganire ibyabaye wijijishe niba yagukomerekeje….”

Njyewe-“Nijijisha nijijisha iki? Ndashaka kumubwiza ukuri imbere ya ziriya nshuti mbi ze, ngaho reba igihe tumaze tumuhangayikiye, twibaza aho umuvandimwe yaheze, turara dutekereza inzira y’ umwijima arimo, twaturiraho ibisambo umuvumo naho araho adamaraye, avuna umuheha akongezwa uwundi agahinduka umusinzi? Mbega isi”

Lea yamfashe ibiganza arabikomeza ariko nanirwa gutuza nkomeza kuvuga nti,

Njyewe-“Ariko ibaze kugira ngo aze yange kunsuhuza ngo ndasa nabi, nagira ngo ngiye koga ngahindukira mubura, naho musanze musanganiza urugwiro akambwira ngo ninjyane iyo mihango…

Ugize ngo araje nkaho yakwicaye mu rugo akareba inguni zose ko zitasenyutse akazisana, nkaho yatuzaniye ibyo kurya byasunika iminsi yahisemo kuza gusesagura agura amayoga? Naragenze ndabona koko”

Lea-“Bro! Wibigira ibya hatali ariko! Kandi ni wowe wigira umunyacyaro! Umuntu iyo yaje iwabo aba agomba kugura, agasengera nabo bakabona ko ari umuntu w’ umugabo, mu mugi iyo wavuyeyo abantu bose baba bazi ko ufite amafaranga, ugomba kubihagararaho rero”

Njyewe-“Birantangaje kuba nawe utecyereza utyo! Ubwo se ibi nibyo byagakwiye? Tukabishyira imbere rero tukabyogeza? Tukirata tukirarira, tugatanga nayari kuturamira, niba ari aho bigeze rero reka nkubwire, narakoze kuba ntarabaye nkamwe bo kumenya nkamenya macuri, ese ubwo nibwo buzima mwita bwiza nk’ abantu bize?”

Lea-“Sam! Reka gutandukira ngo wongere wiyite injiji! Ibyo nkubwira ntaho bihuriye nibyo utecyereza, njye navugaga ibyo ubuzima musaza wanjye yisanzemo kandi koko bwaramuyobotse, none se ndeke kukubwiza ukuri?”

Njyewe-“Waretse se njyewe nkagenda nkamubwiza ukuri bigaca aho byagaciye”

Lea-“Oya…oya rwose wisebya mukuru wawe imbere y’ abantu, basi wenda niba hari icyo ushaka kumubwira ukimubwirire mu rugo”

Ntecyereje umwanya muto, nibuka akahise uburyo mushiki wanjye Lea yanyitagaho nisiga amavuta akansigiriza, uko yamfuriraga amfubika nitsa umutima ndamubwira nti,

Njyewe-“Sawa nyine reka dusubire yo, ariko arongera kugira icyo amvugaho ndahaguruka n’ imizi n’ imigara, ntabwo ndatinya kumwubahuha niba ariko babaho iyo mu mugi hano ni mucyaro”

Lea-“Umbabarire ntubikore ndakwinginze!”

Lea yamfashe akaboko ajya imbere dusubira muri butike, twasanze bari kubyina noneho ibintu byari byabaye ibindi, turiyicarira turitegereza.

Byageze nko mu masaha ya saa sita abambere barikura ari nako nyiri butike yashakaga gutaha, niho twaboneyeho turandata umwana wa Mama turamucyura…birumvikana neza ntawe urandata ubasha kurasa uruti…yari yasinze.

Twageze mu rugo turamuryamisha, burinda bucya aririmba izamazamuka, mu gitondo nakangutse kare ndeba aho nari narabitse ya mafaranga nkuramo inote ya bitanu, nerekeza mu gacentre.

Nta kindi nari ngiye kureba usibye akanyama, numvaga umuntu waraye asi…nako waraye wizihiwe nta kindi cyamuvura usibye agasupu.

Nagezeyo ngura ikiro ndagaruka ndagatogosa, amaze kugasoma,

Vena-“Ohhh! Noneho ubu nagenda”

Lea-“Ugenda? Ugenda ujya he?”

Vena-“Nsubira mu mugi, none se aha ko mbona…? Naguma aha ngo bigende bite ko ntateze kongera kuhaba

Njyewe-“Oya muvandimwe, tutaravugana ngo uragiye? Niba wabashije gutora agatege ongera uruhuke wiyumvemo ikaze dore duteze ibiganza ngo twishimire ko wabonye ubuzima bwiza kandi natwe twiteguye guhindura ubuzima”

Vena-“Ngo ngume aha? Ahubwo ndabona bampamagaye, ubu nagiye, ibyabaye byibagiranwe, ubwo ni ah’ ubutaha”

Mukuru wanjye Vena yahagurukiye mw’ ijana agenda atyo ngerageje kumukurikira nsanga yarenze, Lea twari kumwe we urukweto rwe rwaracitse, arwana no kurusana birangira duhinnye imigongo dusubira mu rugo……………………………

Ntuzacikwe na Episode ya 28 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa