skol
fortebet

UWANDEMEWE #Episode35: Amahirwe ya kabiri yatumye menya ko ibyishimo bitunguranye bikubita nk’ inkuba

Yanditswe: Wednesday 23, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo nari mpagaze imbere y’ Afande, byari umugisha kuri njye kuba muri benshi bari bakwiye imishwaro nari mpagaze nganira nawe ndetse niba wibuka neza yari amaze kumbwira amagambo yatumye ngira ngo ndumviranye…yambwiye ko ashaka kumpa amahirwe ya kabiri.

Sponsored Ad

Yavuye mu modoka asa n’ unshyira imbere dutambika hirya gato, uko nari ngifite cya gihaza mu ntoki nateraga intambwe nakebuka ngo ndebe nkagarura amaso imbere ngakomeza kugenda, muri ako gutera intambwe umutima wongeye kunsimbuka nsusumira mbona dusatira isumo rya Sacye, ahari urutare rurerure n’ amazi asuma.

Twahagaze ku gasongero, aho hantu hakundaga kuza abantu babaga bari ku rugendo, bavaga mu modoka bakaza bakahahagarara bakitegereza amazi yamanukaga mu ntera ndende kuri urwo rutare, bamara gusubiza agatima impembero bakanyura aho twacururizaga tukagira umugisha bagize icyo bagura bagakomeza urugendo.

Duhagaze aho nibwo Afande yambwiye ati,

Afande-“Ko mbona ufite ubwoba? Urashaka gusimbuka nkubarire gatatu?”

Njyewe-“Eeh eeh! Oya…oya”

Nagize ngo nkomeze guhakana ko nta bwoba mfite ariko nawe aranyumva arantabara arambwira ati,

Afande-“Sasa rero humura tuza umutima ndabona wahabye, igitumye ngushyira tukaza aha nagira ngo tuze hano ahiherereye tuganire nkanjye apana iby’ akazi, nubwo nambaye umwenda w’ akazi ariko ntibitume witangira ngo untinye, utinye kumbwira icyo wumva ushaka utifashe ngo wibohe”

Muri ako kanya numvise nsa nutuye umutwaro uremereye, numvise nisanzuye ndetse Afande mubonamo undi muntu, burya kubera icyubahiro bamwe hari ubwo twiboha imbere y’ abagakwiye kuduhumuriza, tugategereza ijambo tukaribura tugataha uko twaje.

Mu gihe ntari nakagira icyo mvuga Afande yahise ambwira ati,

Afande-“Harya wambwiye ko witwa Sam?”

Njyewe-“Eeeh! Afande! Biratangaje kuba mukibuka izina ryanjye! Ni igitangaza pe!”

Afande-“Ntabwo njye nibagirwa amazina y’ abantu mpuye nabo, yaba uwo twahuriye mu byishimo cyangwa mu mubabaro, urukuta rw’ amateka yanjye rwanditseho amazina menshi kandi buri zina rifite ubusobanuro bwaryo”

Njyewe-“Nanjye se ubwo iryanjye riri muri ayo Afande…nako banza…”

Afande-“Ndabyumva ubwo ushatse gusama ijambo gusa nakubwiye ngo ntiwibohe, izina Sam naryo rifite ibisobanuro byaryo kuko…umunsi nkubona nikanze bitajyaga bimbaho, narakubonye ngira ngo ni murumuna wanjye nongeye kubona, usa na murumuna wanjye cyane niba wiyizi”

Njyewe-“Hhhh! Eeeh! Ayo ko ari andi mahirwe! Bivuze ngo ubu aho wambona hose ntiwanyoberwa kuko nsa na murumuna wawe! Ahubwo se aho ntiwasanga Papa yaratembeye akagera…”

Afande-“Acha wewe! Kwirekura ntibivuze kuvugavuga ibyo ubonye, ushatse kuvuga ko So yatembereye kwa Mama hanyuma bikagenda bite?”

Njyewe-“Oya…nari nshatse kuvuga…urumva…mbese…”
Nabuze icyo mvuga kubera igitsure Afande yandebaga, nawe yarabibonye ko nahabye yongera kumbwira ati,

Afande-“Ibyo wari ushatse kuvuga ndabyumva ariko wari gushyiramo ubwenge, reba uko ngana, ibyo ari byo byose ngana na So, none se ubwo So yari gutemberera kwa Mama gute ngo babyare murumuna wanjye musa? Byongeye kandi uwo murumuna wanjye mvuga ubu iyaba akiriho aba ari umugabo mu bandi”

Njyewe-“Yooh? Afande! Murumuna wanyu se ntabwo akiriho?”

Afande yatuje akanya gato, maze arambwira ati,

Afande-“Igihe gishize ari kirekire, nasize umuryango wanjye nerekeza inzira yanjye, nasezeye abavandimwe n’ ababyeyi ngenda ntabaye, kuva icyo gihe ntabwo nongeye kubona umuryango wanjye kandi hashize imyaka myinshi”

Nakomeje guceceka mbura icyo mvuga, nkomeza gutega amatwi ari nako muhanga amaso, ntabwo nari nzi ko abasirikare nabo bagira amarangamutima, yongeye kumbwira ati,

Afande-“Umunsi nkubona isura ya murumuna wanjye n’ abanjye yangarutse mu ntekerezo, nari narahisemo kwibagirwa burundu gusa nanone nongeye kubona ubushake bw’ imana nigarura ntatinze niyo mpamvu izina ryawe naryo rifite ubusobanuro bwaryo”

Njyewe-“Afande! Birantangaje rwose, ntabwo nari nzi ko ari uko bimeze! Iyo menya ko ari uko bimeze cya gihe mba narasigaranye nimero zanyu, ubu mba naragusuye nkanakuzanira ku musaruro nejeje, ndumva ndi mu bicu kuba nibukwa n’ umuntu ukomeye nkawe”

Afande-“Sam! Ikosa wakora ni ukumera amababa, ibyo nkubwiye nta kidasanzwe kirimo, ntabwo ndi umuntu ukomeye kuko nta muntu ukomera ubaho, hari umuntu wigeze ubona udakenera umwuka wo guhumenka cyangwa utava amaraso? Hari wo wabonye utagira umutima cyangwa utajya aca bugufi ngo yicare? Twese birangira imbaraga zishize tukarambarara hasi, abantu turi umwe dutangukanywa n’ ibitugaragiye n’ izina twitwa nta gitangaza kuba umusore usa na murumuna wanjye nasanze ku muhanda namuha amahirwe kuko yatinyutse akanga kwiruka nk’ abandi kandi akambwira ko afite inzozi zo kuba nkanjye”

Muri ako kanya amagambo Afande yambwiye yongeye gutuma umutima wanjye uhinduka, ibyo nari narahaye intebe muri njye natangiye kubona ko bitari bikwiye kwicara ngo byegame, yongeye kuntera kumva ko ari umugisha kuri njye kuko ugira amahirwe agira umufungurira aho yakabaye akomanga gatatu.

Nakomeje gutecyereza cyane ngera kure, nongeye kwikanga ambwiye ati,

Afande-“Reka gutecyereza cyane, nta mpamvu yo gutecyereza cyane kandi ukiri muto, Sasa, niba numvise neza wambwiye ko usigaye uri umuhinzi, nibyo ntabwo wambeshye? Ndatecyereza niba wanambeshye kubera ubwoba ubu bwashize!”

Njyewe-“Afande! Ntabwo navaho mbeshya, ibyo nakubwiraga byose niko kuri, nyuma yo kubura amahirwe yo kwinjira mu gisirikare nahisemo guhindura ubuzima mu nzira izo arizo zose, ubu ndi umuhinzi mucuruzi”

Afande-“Byiza cyane! Ndashaka kuguha amahirwe ya kabiri rero”

Njyewe-“Ndakumva Afande!”

Afande-“Sam! Njyewe ubusanzwe inshingano zanjye ntabwo zihambaye cyane, buri munsi akazi kanjye muri Batayo mbarizwamo nshinzwe ibyerekeye imirire, ni njyewe nshinzwe kwita ku basirikare bacu nkamenya stock ndetse n’ ibindi, kumva ko ibyo kurya bihari bihagije nicyo gihe cyo gutuza kwanjye”

Njyewe-“Yego birumvikana rwose Afande”

Afande-“Sasa rero nashakaga kukubaza niba washobora gukorera igihugu nkuko wabishatse kuva cyera….”

Nahise nsamira hejuru iryo jambo…ndekura igihaza mfunga amaguru ntera isaluti mbwira Afande nti,

Njyewe-“Ndiyo! Ndiyo rwose kandi nditegute Afande!”

Navugaga ibyo numva ko ibyo ari byo byose igihari ari kimwe Afande agiye kunyijiza rwihishwa mu bandi nkambara ntihazagire urabukwa.

Hashize akanya anyitegereza arambwira ati,

Afande-“Sam! Niba koko wariyemeje kuba umuhinzi nyuma yo kubura amahirwe yo kwinjira igisirikare, ndashaka kuguha amahirwe yo kubashakira ibyo kurya”

Njyewe-“Ngo? Njyewe Sam?”

Afande-“Ndashaka kuguha amahirwe niba ushoboye, niba warahisemo gushakishiriza mu buhinzi ukaba uri n’ umucucuzi, uracyari muto gufata inshingano zo gutumwa natwe guhaha ibyo kurya bikenewe nkeka ko bitakunanira, niweza kugemura iwacu ntibizakunanira tuzanagutwaza, buriya iwacu ntitwita ku biciro twita ku gaciro, amafaranga ni ubwatsi ahubwo itegure guhindura ubuzima kuko ayo mahirwe arahari kandi niyo nguhaye ya kabiri mu buzima”

Ntaravuga,

Afande-“Sam! Ibi mbikoreye ko watinyutse ukanyegera ntumpunge, burya gutinyuka birubaka, bitanga amahirwe, aho ushikamye niho ushinga imizi nawe wagiriye byose kwimenya kuko uzi icyo ushaka, ngaho ni ahawe ho kwemera kwitanga uba umwe mu bandi mu nshingano n’ akazi kahindura ubuzima bwawe nabawe, uriteguye cyangwa ugiye kubitecyerezaho?”

Ntabwo nari nzi ko ibyishimo bitunguranye bishobora kunkubita nk’ inkuba, habuze gato nari ngiye gusimbuka ku rutare rurerure kubera kunanirwa kwifata, byabaye ibindi muri njye, iryavuzwe se maama ryaba rigiye gutaha?................................

Ntuzacikwe na Episode ya 36 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO

Ibitekerezo

  • nari nabiketse rwose kandi nubwo ibyo umuntu atekerez

    yego rwose Sam agiye guhindurirwa ubuzima no gutinyuka

    Ngaho re !
    Reka rero Sam abe abonye umuvandimwe!Ntangiye gutekereza ko impamvu Vena yahindutse Sam atari umuvandimwe we!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa