skol

Urubuga www.mdgrou.com rworohereje abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza, nta kwirirwa wiruka imisozi

Amatangazo   Yanditswe na: Ubwanditsi 4 September 2019

Multi Design Group Ltd ni sosiyete y’ubucuruzi isanzwe itanga serivisi zitandukanye zirimo kugena agaciro k’imitungo, gucunga imitungo itimukanwa, kugurishiriza no gukodeshereza ba nyir’imitungo, kurangira abagura amazu n’ibibanza, guhuza abagura n’abagurisha amazu n’ibibanza, gukora no gucunga imishinga n’ibindi.


www.mdgrou.com ikaba ari urubuga rw’iyi sociyete rwamamarizwaho amazu agurishwa n’akodeshwa n’ibibanza, ruhuza abagura n’abagurisha imitungo itimukanwa, yo mu byiciro n’ibiciro binyuranye, buri wese mu bushobozi bwe abasha kwibonamo. Multi Design Group ltd ikaba itanga na servise zo kugurishiriza amazu n’ibibanza ba nyirabyo, inafasha abashaka gukodesha kubona amazu ajyanye n’ibyifuzo byabo ku giciro cyiza.

(photo Inzu igurishwa I Rusororo 89,000,000)

MDGroup Brokerage n’ishami rya company rishinzwe gufasha abashaka kugurisha imitungo yabo bakabona abaguzi, rinafasha ba nyiri amazu kubona abakodesha (apangayi) bayakodesha kugiciro akwiriye.

Iri shami rifasha abashaka kugura amazu n’ibibanza kubibona, bakanagira n’inama iyo bibaye ubagannye azibasabye mu rwego rwo kurinda ko hagati y’uguzra n’ugurisha hagira ikibazo na kimwe kivukamo.

Abakozi bo muri iri shami bakora kinyamwuga kuko baba barabyigiye, bituma bakorana ubunyangamugayo, Servisi zitangwa zijyanye n’igihe n’ubushobozi kandi zirahendutse.

(Photo Inzu I Gurishwa Kimironko kwa mushimire 120,000,000)

Umukozi ushinzwe iri shami Ndayisaba Nkotanyi Cedric avuga ko bamaze kubaka ikizere cyane mu babagana kubera serivisi itagereranywa babaha. Ibi bikaba byarantumye bamaze kugira umubare munini w’abo bafashije haba kugura cyangwa se kugurisha imitungo yabo.

Yagize ati: “bigaragazwa n’icyizere abamaze kutugana batugaragarije mu gihe tumaze dukorana, abagura bariyongera buri gihe n’abagurisha baratugana buri munsi, twakira abantu benshi bakeneye service zacu, abakiriya batari bake batugaragarije ko bishimiye imikoranire yacu nabo”.

(photo Inzu Igurishwa Kabeza 56,000,000)

www.mdgrou.com ni isoko rusange ry’amazu ryizewe,rimaze no gukundwa n’abatari bacye, kuko inzu n’ibibanza bigurishirizwaho biba byizewe, abarigana bamaze kwikuba inshuro nyinshi mu gihe gito cy’amezi abiri n’igice urubuga rumaze rutangiye, amazu n’ibibanza bijyaho nibyo mu turere twose tw’u Rwanda, no mu byiciro bitandukanye.

(Photo Inzu Igurishwa kanombe 56,000,000)

Turashimira aba dusura n’abakiriya bacu, tuboneyeho no gushishikariza abantu bafite amazu yubucuruzi, ama apartments n’ayo guturamo ko batugana tugakorana tukabashakira aba kiriya. Akarusho n’uko umutungo twamamaje ugera ku bantu benshi mu gihe gito, bitanga amahirwe yo kubona abaguzi, Abashaka kugura no gukodesha nabo turabafasha, tubahaye ikaze.

Hari andi makuru cyangwa ibisobanuro ukeneye bindi ukeneye wahamagara kuri tel 0789 037 077.

(Photo Inzu I Gurishwa Kimironko kwa Mushimire 120,000,000)

Author : Ubwanditsi

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UGWIZE N’AMAZU AHEREREYE...

UMUHESHA W’INKIKO W’UMWUGA ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO AZATEZA MURI CYAMUNARA...
11 December 2021 0

Itangazo: Uwitwa Runyinya Martin yasabye guhindura amazina akitwa Gatera...

Uwitwa Runyinya Martin yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe...
29 March 2021 0

Itangazo: Uwitwa Iradukunda Jean Jeacques yasabye guhindura amazina akitwa...

Uwitwa Iradukunda Jean Jacques yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe...
3 March 2021 0

Itangazo: Uwitwa Umutoni Precious yasabye guhindura amazina akitwa...

Uwitwa Umutoni Precious yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe...
18 January 2021 0

Itangazo rya cyamunara y’isambu ihinzemo urutoki iri Jabana mu Karere ka...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu...
30 December 2020 0

Itangazo rya cyamunara y’umutungo wimukanwa ugizwe n’imashini zikunja ibyuma...

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatanu...
11 December 2020 0