skol

Nyaruguru: "Bamporeze Association" yahembye abahanzi bahize abandi mu marushanwa yo kurengera uburenganzira bw’umwana

Yanditswe: Monday 16, Dec 2024

featured-image

Ibihangano bigera kuri 12 nibyo byabashije kwegukana ibihembo mu marushanwa yateguwe mu karere ka Nyaruguru n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa "Bamporeze Association" uharanira uburenganzira bw’umwana

Umuryango "Bamporeze" uvuga ko intego nyamukuru yo gutera aya marushwanwa byari mu rwego rwo kugirango umwana amenye uburengenzira bwe, asobanukirwe ihohoterwa ryamukorerwa n’uburyo yabyitwaramo aramutse ahuye naryo, kandi nawe abigizemo uruhare

NTANENGE Fabrice ushinzwe ibikorwa bya "Bamporeze Association" yateguye aya marushanwa ati "guharanira uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa ntabwo ari inshingano y’umwana gusa, si inshingano y’umubyeyi gusa, si n’inshingano y’umuyobozi gusa ahubwo ni inshingano ya buri wese kugirango ihohoterwa rikorerwa umwana ribashe kuranduka burundu"

Aya marushanwa yakozwe mu byiciro bine birimo imivugo, indirimbo, imbyino gakondo n’ikinamico aho muri buri cyiciro hagiye hahembwa batatu ba mbere.

Abegukanye ibihembo bavuga ko babyishimiye cyane ndetse bibongereye imbaraga mu buhanzi bwabo dore ko higanjemo urubyiruko ruhamya ko ubutumwa rutanze bwumvikana cyane kurushaho.

Uwitwa Uwimpuhwe Juliette utuye mu murenge wa Muganza watsinze mu cyiciro cy’imivugo ati : "Igihembo mpawe uyu munsi nubwo atari icyo cya mbere ariko cyanshimishije cyane kuko nari mpatanye n’abandi benshi, kiranyongerera imbaraga zo kurushaho gukuza impano yanjye"

NDABASANZE Augustin Umuhuzabikorwa w’Itorero ry’igihugu n’ubukangurambaga mu karere ka Nyaruguru wari uhagarariye ubuyobozi bw’aka karere mu itangwa ry’ibi bihembo yashimye umusanzu w’umuryango "Bamporereze" mu kurengera uburenganzira bw’umwana, by’umwihariko ku bw’iri rushanwa. Gusa asaba ko bishobotse byakwagurwa bikagera kure kuko ubutumwa bibumbatiye bukwiye kugera kuri benshi.

Ati : "Urebye aya marushanwa yahuje imirenge itatu gusa, bishobotse agakorerwa mu mirenge yose uko ari 14 igize akarere ka Nyaruguru urumva ko ubutumwa bwarushaho kugera kuri benshi"

Aya marushanwa yari afite insanganyamtsiko igira iti : "Kurengera uburenganzira bw’umwana ni inshingano ya buri wese" yateguwe n’umuryango Bamporeze utegamiye kuri Leta mu rwego rw’umushinga witwa "Rindwa Child Protection" bafatanyamo na Plan International.

Uyu mushinga ukaba ukorera mu mirenge itatu y’akarere ka Nyaruguru ari yo Munini, Muganza na Rusenge ari nayo mpamvu iyi mirenge ari yo yonyine yitabiriye amarushanwa nubwo ubusanzwe umuryango "Bamporeze" wo ukorera mu gihugu hose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa