Dore amazina 10 wakita umwana w’umuhungu akaba asobanuye izuba mu ndimi zitandukanye
Yanditswe: Monday 05, May 2025

Kubyara ntacyo wabinganya ndetse iyi ni ingabire itangwa n’Uwiteka uyibonye ararama agatumbira ijuru agashima Rurema yicishije bugufi, ndetse mu muco nyarwanda kubyara biribuhwa cyane kugera ku rwego rwuko bishyirwa mu ndamukanyo aho uhura n’umuntu akakuramutsa ati “Gira abana”
Maze Rugira yabaguha ukabona imikurire n’imigirire yabo ishimwa n’Imana n’abantu bakavuga bati kwibyara bitera ababyeyi Ineza. Muri iyi nkuru munyemerere tugaruke ku mazina 10 wakwita umwana w’umuhungu akaba asobanuye izuba mu ndimi zitandukanye.
1.Aditya
Iri niryo zina dusanga ku mwanya wa mbere rikaba ari izina risobanuye Izuba, urumuri ndetse no kubonesha mu rurimi rw’igihindu rukaba ari ururimi rukoreshwa mu gihugu cy’Ubuhinde. Iri rikaba kandi ryari izina ryikigirwamana cy’izuba mu bwoko bwaba Hindu mu gihugu cy’Ubuhinde.
2.Anatole
Iri niryo zina dusanga ku mwanya wa kabiri rikaba risobanuye kurasa kw’izuba cyangwa se izuba ryo mu ruturuturu, Anatole rikaba ari izina riri mu rurimi rw’igifaransa ariko rikomoka mu gihugu cy’ubugiliki.
3.Taner
Iri zina risobanuye izuba mu rurimi rw’Ikinyaturukiya , Taner rikaba ari izina wakwita umwana w’umuhungu rikaba risobanuye Izuba mu rurimi rw’Ikinyaturikiya.
4.Samson
Samson niryo zina dusanga ku mwanya wa kane rikaba risobanuye umwana w’Izuba mu giheburayo, rikaba kandi izina riri muri bibiliya aho ryerekana imbaraga zidasanzwe ndetse no kudacika integer, Niba utekereza kuba wakwita umwana w’umuhungu izina rifitanye isano n’izuba izina Samson ryaba amahitamo meza.
5.Albert
Iri niryo zina dusanga ku mwanya wa gatanu, Albert ni izina risobanura Izuba ndetse n’urumuri mu rurimi rw’Ikidage.
6.Apollo
Niryo zina dusanga ku mwanya wa gatandatu , Apollo rikaba risobanuye izuba, ubushyuhe, urumuri ndetse n’ingufu mu rurimi rw’ikigereki. Apollo byumwihariko rikaba ryari izina ry’ikigirwamana cy’izuba mu bugiliki.
7.Sol
Izina riri ku mwanya wa karindwi ni Sol, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’icyesipanyolo ndetse n’igitaliyani rikaba risobanura izuba ndetse n’urumuri.
8. Haru
iri niryo zina dusanga ku mwanya wa munani rikaba risobanuye urumuri rw’izuba cyangwa se izuba mu kiyapani , Umwana wawe w’umuhungu umwise haru ukaba waa umwise izina risobanura urumuri ariko mu rurimi rw’icyiyapani.
9.Sunny
Iri zina rikomoka mu rurimi rw’icyongereza rikaba risobanura izuba cyangwa se ikintu gifitanye isano n’izuba.
10. Yo-han
Niryo zina dusanga ku mwanya wa 10 , Yo Han ni izina rikomoka mu rurimi rw’Ikinya Koreya rikaba risobanuye kurabagirana nk’izuba.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *