Ubu barihe? bamwe mu banyamakuru bumvikanye kuri Radio Salus igishingwa
Yanditswe: Wednesday 16, Apr 2025

Radio salus iri mu maradiyo yashyize umusingi ukomeye ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, ni Radio yaje mu bihe mu Rwanda amaradiyo yigenga yari atangiye gufungura imiryango ku bwinshi, iyi radio yagize ibiganiro byakundwaga n’abantu b’ingeri zose bimwe muribyo twavugamo nka : Salus Relax ikiganiro cyakorwaga n’abanyamakuru barimo Ally Soudy, Mike Karangwa, Germain Uwahiriwe n’abandi, Salus Sports yamenyekanyemo Jado Castar, Bayingana David, Jean Claude Ndengeyingoma Mpamo Thierry Tigos (...)
Radio salus iri mu maradiyo yashyize umusingi ukomeye ku iterambere ry’itangazamakuru mu Rwanda, ni Radio yaje mu bihe mu Rwanda amaradiyo yigenga yari atangiye gufungura imiryango ku bwinshi, iyi radio yagize ibiganiro byakundwaga n’abantu b’ingeri zose bimwe muribyo twavugamo nka : Salus Relax ikiganiro cyakorwaga n’abanyamakuru barimo Ally Soudy, Mike Karangwa, Germain Uwahiriwe n’abandi, Salus Sports yamenyekanyemo Jado Castar, Bayingana David, Jean Claude Ndengeyingoma Mpamo Thierry Tigos na Theoneste Nisingizwe , twavugamo kandi ikiganiro Salus Quiz cyakorwaga na Germain Uwahiriwe na Neza Nice Fabrice. N’ibindi biganiro byinshi bitandukanye. Iyi radio yatangiye gusakaza amajwi mu mwaka w’i 2005 yareze abanyamakuru benshi bakomeye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda , muriyi nkuru mutwemerere turebere hamwe aho bamwe mu banyamakuru bumvikanye bwa mbere kuriyi Radio baherereye ku munsi wa none? Ese barihe ? Murakaza neza muriyi nkuru.
1. Emma Claudine Ntirenganya
Umwe mu bantu ba mbere bumvikanye kuri Radio salus igishingwa mu mwaka w’I 2005 ni emma claudine. Uyu mubyeyi Yatangiranye nayo ayikorera igihe kirekire mu biganiro bitandukanye byakunzwe birimo ; Imenye nawe, mu rubohero, n’ibindi byinshi. Mu mwaka w’i2024 hari kuwa gatanu tariki 14 kamena mu nama y’Abaminisitiri yabaye iyobowe na Perezida Paul Kagame yashyizeho abayobozi batandukanye mu myanya. Murabo harimo na Ntirenganya emma Claudine wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali. Kuri uyu munsi akaba arizo nshingano akora.
2. Aldo Havugimana
Ku munsi wa mbere Radio Salus isakaza amajwi, undi munyamakuru wumvikanyeho yitwa Aldo Havugimana ndetse ni we wagejeje amakuru ku bari bayikurikiye. Nyuma yaho Aldo Yakomeje kuba umunyamakuru kuri radio salus arinaho yubakiye izina rye nk’umunyamakuru w’umuhanga mu gukora inkuru z’umwimerere, izicukumbuye, iz’ubuvugizi ndetse n’izigisha abaturage. Nyuma yahoo Aldo yaje kuba umuyobozi wa Radio salus inshingano yakoze igihe kirekire abifatanya no kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Mu mwaka w’i 2013 Aldo yavuye kuri Radio Salus akomereza kuri Radio Isango Star, yabaye kandi umuyobozi wa Radio y’igihugu, Radio Rwanda izi zikaba ari Inshingano yakoze imyaka 11 hagati y’umwaka w’i2013-2024. Ku munsi wa none Aldo akaba yikorera ku giti cye.
3. Terence Muhirwa
Ubwo Radio Salus yasakazaga amajwi ku munsi wa mbere undi wayikozeho mu makuru ni Muhirwa Terence. Uyu mugabo yamenyekanye cyane mu biganiro by’amateka y’u Rwanda kuri iyi radio. Usibye kuba umunyamakuru Terence yakoze indi mirimo kuri Radio Salus irimo kuba umuyobozi w’ibiganiro kugera mu mwaka w’i2019. Bimwe mu biganiro yaremye nuyu munsi abantu benshi bamwibukiraho birimo ikiganiro cya Karatunyuze cyibutsa abantu imibereho n’ibyaranze ubuzima bwabo mu myaka yo hambere. Hari kandi ikiganiro Hambere mu Rwanda cyagarukaga ku mateka yaranze igihugu kuva ku ngoma ya Cyami; mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yaho. Ku munsi wa none Muhirwa Terrence ni umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora umwanya yagiyeho kuva mu 2018.
4. Jado Castar
Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamamaye cyane nka Jado Castar na we ari mu bavugiye kuri Radio Salus mu minsi yayo ya mbere mu kiganiro cya Siporo cyitwaga ‘Salus Sports’. Uyu munyabigwi uzwiho gusesengura amakuru avugwa muri Siporo haba ayo mu Rwanda cyangwa hanze yarwo yifashishije ijwi rye ribyibushye, yakoreye Radio Salus igihe kirekire ndetse ahubakira izina rye mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda. Ikiganiro yakoragamo cyazanye umwihariko mu kuvuga amakuru y’imikino, kuko nibwo hatangiye gahunda y’ubusesenguzi, bitandukanye na mbere aho wasangaga kuvuga amakipe yakinnye n’uko yatsindanye biba bihagije. Iyi mikorere Jado Castar yazanye yashinze imizi ikundwa na benshi ndetse n’andi maradiyo yashinzwe nyuma yaho afatiraho urugero rwiza kugeza na n’ubu. Avuye kuri Radio Salus, Jado Castar yerekeje kuri radio 10 ndetse na TV10 mu makuru ya siporo ndetse aba n’umuyobozi wa Radio10 igihe kigera ku myaka 6 hagati y’umwaka w’i2014-2020. Sibyo gusa kuko Jado Yabaye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB). Ku munsi wa none Jado Castar ni umuyobozi wa Radio B&B Kigali Fm aho akora n’ikiganiro cya siporo cyitwa Sports Plateau.
5. Jean Claude Ndengeyingoma
Ndengeyingoma Jean Claude nawe yumvikanye mu biganiro bya Siporo kuri radio Salus mu minsi yayo ya mbere aho yafatanyaga na Jado Castar mu kuvuga amakuru y’imikino ndetse no kuyasesengura.
Nyuma yaho Jean claude Ndengeyingoma yakomereje umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Rwanda aho yamaze igihe kitari gito mu makuru y’imikino ndetse no kogeza imipira. Nyuma yahoo Ndengeyingoma yerekeje mu gihugu cya Australia akaba ari naho kuri ubu atuye.
6. Kwizera Richard
Abazi Radio Salus igitangira ndetse bakunze no kuyikurikira bazi ikiganiro cyuje ubuhanga cyakorwaga na Richard Kwizera cyitwa ‘Salus Quiz’ iki kiganiro cyabaga cyibarizwamo ibibazo bikomeye byungura ubumenyi. Muri icyo kiganiro n’abaturage bahabwaga ijambo bagahamagara kuri radio cyangwa bakohereza ubutumwa bakabaza ibyo bifuza gusobanukirwa. Iki kiganiro cyarakunzwe cyane kuko cyabagamo n’umwanya wo kubaza abaturage ibibazo abasubije neza bagahabwa ibihembo. Richard Kwizera yavuye kuri radio Salus akomereza kuri televiziyo y’u Rwanda aho yakoze igihe maze nyuma yahoo yerekeza kuri Kigali Today akaba ariho akora ku munsi wa none.
7. Barada Clementine
Abumvise Radio Salus mu minsi yayo ya mbere igitangira gusakaza amajwi ntibapfa kwibagirwa ijwi rya Barada Clementine wakoraga ikiganiro cyakunzwe cyitwa ‘Ambiance Love’ kigaruka ku rukundo. Barada niwe watangije icyo kiganiro cyagize abagikurukira benshi bitewe n’ibitekerezo byagiye bitangwa muri cyo. Benshi mu bakurikiraga iki kiganiro bibandaga ku gusaba ubujyanama bitewe n’ibikomere bagiriye mu rukundo, abandi bagatanga ibitekerezo ku byo babona byakorwa kugira ngo urukundo rw’umuhungu n’umukobwa cyangwa abashakanye rurambe, n’ibindi byinshi. Nyuma yo kuva kuri Radio Salus, Barada yakomereje umwuga mu kinyamakuru Ni Nyampinga ari naho yasubikiye umwuga w’itangazamakuru. Kuri ubu Barada Clementine afite umuyoboro wa Youtube aho akora ku giti cye.
8. Carine Umutoni
Uyu ni irindi zina ryumvikanye kuri Radio Salus mu minsi ya mbere , Carine Umutoni yumvikanye mu biganiro bya Siporo ubwo yatangiraga itangazamakuru kuri Radio Salus. Nyuma yahoo uyu mubyeyi yaje kwerekeza kuri Televiziyo Rwanda aho akora kuri uyu munsi muri gahunda ya makuru mu Kinyarwanda.
Mutwemerere iki kibe igice cya mbere maze ubutaha tuzarebere hamwe abandi banyamakuru bumvikanye kuriyi Radio mu minsi yayo ya mbere.
UMUSOZO!
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *