skol

2Face yatawe muri yombi nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we

Yanditswe: Friday 03, Oct 2025

featured-image

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, 2Face Idibia, yatawe muri yombi ari i Londres, aho bivugwa ko yafunzwe azira amakimbirane akomeye yagiranye n’umugore we mushya, Natasha Osawaru.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya 2Face yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’imyidagaduro wo muri Nigeria, Tosin Silverdam, mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

Nk’uko bivugwa n’umushoferi wabakiriye ku kibuga cy’indege, impaka zatangiye hakiri kare ubwo bombi bavaga ku kibuga, zikomeza no mu nzira berekeza kuri hoteli.

Amakimbirane yaje gukaza umurego ubwo Natasha bivugwa ko yamenaguye amacupa, ibintu byateje urusaku bigahungabanya ituze.

Ibi byose byahise bigira ingaruka zikomeye ku bikorwa bya 2Face, dore ko yananiwe kwitabira igitaramo yari ategerejweho cyane mu Bwongereza ku wa Kane, tariki ya 2 Ukwakira 2025.

Kuba atahagaragaye byahise biba intandaro yo gukwirakwira kw’inkuru z’itabwa muri yombi rye ku mbuga nkoranyambaga, aho byakomeje kuvugwa cyane mu buryo bwihuse.

2Face Idibia yashyingiranywe n’umudepite wo muri Leta ya Edo, Natasha Osawaru, mu birori by’ubukwe bwa gakondo byabaye mu kwezi kwa Nyakanga 2025. Ubu bukwe bwabaye nyuma y’amezi make atangaje ko yatandukanye n’umugore we wa mbere, Annie Macaulay, bari bamaze imyaka myinshi babana ndetse bakanabyarana abana.

Kugeza ubu, inzego z’umutekano zo mu Bwongereza ntacyo ziratangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’itabwa muri yombi rya 2Face cyangwa iby’ayo makimbirane yabereye mu ruhame. Ariko abakunzi b’uyu muhanzi bakomeje kugaragaza impungenge ndetse n’agahinda ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bavuga ko iyi ari inkuru ibabaje kandi ishobora no kugira ingaruka ku rugendo rw’umuziki we.

2Face Idibia yatawe muri yombi nyuma yo kugirana amakimbirane n’umugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa