skol
fortebet

Abagize P-Square baguze inzu nshya y’akataraboneka-AMAFOTO

Yanditswe: Sunday 12, Mar 2017

Sponsored Ad

Abaririmbyi Paul Okoye na Peter Okoye bagize itsinda rya P Square ; bamaze gushyira hanze amafoto agaragaza inzu nshya bari bamaze igihe bubakisha iherereye muri Nigeria.
Abasore b’impanga baririmba mu njyana ya R&B, banditse ku rukuta rwa Instagram bagaragaza ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba bagejeje imyaka 35 y’amavuko bafite inzu nziza yo kubamo.
Iyi nyubako, iherereye mu mujyi wa Lagos mu gace ka Banana Island.
Mu butumwa burebure bashyize kuri Instagram, aba bombi (...)

Sponsored Ad

Abaririmbyi Paul Okoye na Peter Okoye bagize itsinda rya P Square ; bamaze gushyira hanze amafoto agaragaza inzu nshya bari bamaze igihe bubakisha iherereye muri Nigeria.

Abasore b’impanga baririmba mu njyana ya R&B, banditse ku rukuta rwa Instagram bagaragaza ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba bagejeje imyaka 35 y’amavuko bafite inzu nziza yo kubamo.

Iyi nyubako, iherereye mu mujyi wa Lagos mu gace ka Banana Island.

Mu butumwa burebure bashyize kuri Instagram, aba bombi bashimangiye ko ari ubwiza bwiyongera mu bundi kuba imyaka 35 isanze bafite inzu yujuje ibyangombwa byose bafite.

Peter na Paul bavutse ku wa 18 Ugushyingo 1981.Peter yanditse agira ati "Amasengesho yanjye muri iki gitondo ni ay’uko Imana yaha umugisha buri umwe wese muri mwe, Amen."

Paul yagize ati "Ni inde mu rimwe utakwifuriza intsinzi mu buzima." Mu mwaka wa 2015, aba bombi batangaje ko baguze inzu nziza muri Amerika, bikomeza gushimagira ko aba bahanzi baza imbere mu bafite agafaranga gatubutse.

Iyi nzu baguze muri Amerika iherereye mu mujyi wa Atlanta ndetse baguze indi ya kabiri muri Georgia.

Muri Werurwe 2016, Peter na Paul Okoye batangiranye ibibazo by’urudaca gusa nyuma baje kwiyunga bongera gukora nk’itsinda.

Ibibazo by’isenyuka ryabo byakurikiwe n’uko muri Gashyantare 2016 birukanye mukuru wabo Jude Okoye wari uhagarariye itsinda rishinzwe kureba ibijyanye n’inyungu mu muziki.

Aba bahanzi bashinze P-Square, ni impanga zivuka ku mubyeyi umwe.

Iri tsinda rimaze imyaka 18 rikora umuziki kuko ryatangiye mu 1999, rifashwa na Konvict Muzik, Universal Music Group. Ryashinze imizi muri Afurika, ryegukanye ibihembo bitabarika.

AMAFOTO:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa