skol
fortebet

Abagize umuryango w’aba-Kardashians basobanuye impamvu bahinduye aho bakoreraga ikiganiro cyabo

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gufata umwanzuro wo guhagarika ikiganiro ‘Keep up with The Kardashians’ cyanyuraga kuri E! cyakorwaga n’abo mu muryango w’aba-Kardashians, Kikimurirwa kuri Hulu Tv uyu muryango watangaje impamvu wafashe umwanzuro wo kucyimura.

Sponsored Ad

Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Variety, Kris Jenner yatangaje ko amafaranga ari mu bintu byatumye bava kuri E! bakimukira kuri Hulu TV, ariko hakaba hari harimo n’ibindi bagendeyeho bajya kwimura ikiganiro cyabo.

Ati “Nyine amafaranga buri gihe aba akenewe. Ntekereza ko umuntu wabihakana yaba afite ikibazo mu mutwe avuze ko amafaranga atagikenewe. Twari dufite amahitamo menshi.”

Kim Kardashian we yavuze ko hari ukuntu ibintu byabo byatinzwaga na E! bakoranaga mbere. Ati “Twangaga ukuntu twategerezaga. Byari bimeze nk’urupfu kuri twe kubera ko iyo twabaga tumaze kurenga ikintu, twagombaga kongera kugisubiramo.”

Umuryango w’aba-Kardashian ufite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari eshanu z’amadorali. Aya mafaranga ava mu biganiro batanga kuri za televiziyo birimo n’iki gishya bise ‘The Kardashians’, kwamamaza n’ubundi bucuruzi bagiye bafite burimo Kylie Cosmetics ya Kylie Jenner ndetse na Skims ya Kim Kardashian.

Ikiganiro gishya cyabo kigiye gutangira kunyuzwa kuri Hulu guhera muri Mata, kizaba gikozwe mu buryo bujya gusa na ‘Documentaire’. Icya mbere byitezwe ko Kim Kardashian azavuga ku mubano we na Pete Davidson yashimbuje Ye ariko akaba atazagaragara avuga byinshi kuri Ye kuko amwubaha nka se w’abana be.

Kugeza ubu Hulu yemerewe gukora ‘season’ ebyiri za “The Kardashians”. Iki kiganiro gifite episode 40. Nyuma yo kurangira kw’ibi bice abo muri uyu muryango bazafata ikiruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa