Abahanzi 8 bahuriye mu ndirimbo yo guha icyubahiro umubyeyi wa Massamba Intore witabye Imana
Yanditswe: Tuesday 30, Sep 2025
Abahanzi umunani barimo Yvan Muziki, Jules Sentore, Nziza Francis, Michelle, Mpano Layan, Marina, Massamba Intore na Lionel Sentore bahuje amajwi mu ndirimbo yihariye yo kunamira Mukarugagi Ancilla, umubyeyi wa Massamba Intore, witabye Imana ku wa 18 Nzeri 2025.
Ni indirimbo yuzuye amarangamutima n’ubutumwa bwo guha icyubahiro “nyina w’intore”, yahindutse ishimwe rikomeye ry’urugendo rwe n’indangagaciro yasigiye u Rwanda. Yamuritswe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 29 Nzeri 2205, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bw’uyu mubyeyi wabaye indashyikirwa mu muryango.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi barimo abayobozi, abahanzi n’inshuti ze za hafi barimo: Meya w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, abahanzi b’ibyamamare barimo Uncle Austin, Nyirinkindi Ignace, Victor Rukotana, Mpano Layan, itsinda rya Angel na Pamella, Yvan Muziki, Marina, Sherrie Silver, Peace Jolis, Teta Diana, Impakanizi, Tizzo, Alouette, Nyiranyamibwa Suzanne, Mariya Yohana, Tonzi n’umugabo we, n’abandi benshi bagaragaje urukundo n’icyubahiro bafitiye uyu mubyeyi.
By’umwihariko, abahanzi umunani bahuriye mu ndirimbo yo kumwunamira barimo Yvan Muziki, Jules Sentore, Nziza Francis, Michelle, Mpano Layan, Marina, Massamba Intore na Lionel Sentore. Ni indirimbo Massamba Intore yavuze ko yakozwe mu buryo bwihuse ariko yuzuyemo umutima n’amarangamutima yo guha icyubahiro uwo yise “nyina w’intore.”
Mu gace kamwe k’iyi ndirimbo, aba bahanzi hari aho baririmba bagira bati: "Dore wibarutse ineza. Wibarutse intore gusa, aho ugiye usanze izindi ntore zizagutaramire. Uzasuhuze rwagiriza akwakirize urugwiro [...] Ubupfura n’ubutore wareranye abawe bose. Humura Mawe warereye u Rwanda, ruhuka mu mahoro, aragiye nyina w’intore, asanze izindi ntore, ijuru rikwizire [...]"
Massamba Intore yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze ari mu gahinda gakomeye ko kubura umubyeyi, yongeraho ati: “Mu by’ukuri iyi ndirimbo ejo nibwo twayikoze turayirangiza. Sinibuka ibintu birimo. Ntayiririmbye ntameze neza.”
Iyi ndirimbo yahuje abahanzi umunani yabaye igihangano cy’urwibutso ku muryango n’igihugu, inashimangira ko umubyeyi ari isoko y’ubuzima n’umuco.
Muri uwo muhango kandi, Mariya Yohana na we yaririmbye indirimbo yo guha icyubahiro Mukarugagi Ancilla, avuga ko uyu mubyeyi yari intangarugero.
Yagize ati “Turamwibona cyane. Kuko natwe twabanye nawe. Twaramusuye, yari umukobwa mwiza. Yari umubyeyi nk’uko mwagiye mubitangamo ubuhamya y’ibyo yagiye akora, y’ibyo yagiye abereka. Uriya ni intangarugero ku babyeyi [...]"
Mukarugagi Ancilla yavutse ku wa 1 Mutarama 1942 mu Mayaga, ubu ni mu Karere ka Nyanza, mu Majyepfo y’u Rwanda mu muryango wa Rwabihama Faustin na Kangabe Therese.
Yashakanye na Sentore Athanase, babyarana abana barindwi. Yatabarutse afite abuzukuru 20 n’abuzukuruza 11, nyuma yo kurera benshi no kugaragaza urukundo n’ubwitange mu buzima bwe bwose.
Mu buzima bwe bwose, abamuzi bavuga ko yabaye “umubyeyi wa bose” kubera umutima wo gufasha n’ubupfura byamurangaga.
Abahanzi barindwi bahuje amajwi mu ndirimbo yihariye yo guha icyubahiro nyina wa Massamba Intore witabye Imana
Yvan Muziki uririmba atangira iyi ndirimbo, ndetse na Marina uririmba inkikirizo y’iyi ndirimbo
Abahanzi mu njyana gakondo, Mpano Layan na Nziza Francis baririmbye muri iyi ndirimbo yo kwizihiza ubuzima bwa Mukarugagi
Massamba Intore ari kumwe na Jules Sentore na Lionel Sentore baririmbye muri iyi ndirimbo yo kunamira umubyeyi Mukarugagi Ancillaa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *