skol
fortebet

Abahanzi barimo Fireman,Yampano,Mozzy na Young Kevin basohoye indirimbo yo kunamira Jay Polly [Video]

Yanditswe: Saturday 04, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Jay Polly yari umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ari nabyo byatumye inkuru y’urupfu rwe ishavuza benshi kuva ku bavandimwe be, inshuti, abakunzi b’ibihangano bye ndetse n’abo bakoranye umuziki yari amazemo imyaka isaga 17. Mu ndirimbo abahanzi bosoye harimo amagambo “Biragoye kubyumva ko ubuze uwawe, hari ikizere ko tuzongera tukabonana Imana iguhe iruhuko ridashira Jay Polly". Ayo ni amwe mu magambo abahanzi barimo Fireman bifashishije bunamira umuhanzi Jay Polly mu ndirimbo R.I.P.

Sponsored Ad

Iyi indirimbo huzuyemo agambo y ’agahinda n’akabaro aba bahanzi baririmba batiyumvisha uburyo umuraperi Jay Polly atabarutse iki gihe ariko bakigaruramo icyizere cyo kuzongera kubonana ndetse bakamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Umuraperi Fireman wabanye na Jay Polly mu itsinda rya Tuff Gang kuva rigitangira, yavuze ko bimugoye kubyumva amubaza niba iki cyari cyo gihe ngo Imana imuhamagare amwizeza ko bagiye gukomereza aho yagejeje bagasigasira ibigwi n’amateka, rwa rukundo n’ubumwe yaririmbaga akarubiba bakaruvomerera.

Jay Polly benshi bakundaga kwita ‘Umwami Kabaka’ yamamaye mu muziki kuva mu myaka ya 2008. Yitabye Imana mu ijoro rishyira ku wa Kane tariki 2 Nzeri 2021, azize uburwayi butunguranye aho yari yajyanywe mu bitaro bya Muhima kuvurizwa.

Umuraperi Jay Polly usanzwe yitwa Tuyishime Joshua, yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanwe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.
Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere, ku myaka 33 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo. Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop muri igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa