skol
fortebet

Abahanzi batanu bo mu karere bagenda bibagirana

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu bahanzi bari bakunzwe mu myaka yashize aho gutera imbere usanga basubira inyuma gahogahoro kugeza aho basa n’ abibagiranye burundu mu muziki.
Aba bahanzi bakurikira ni abahanzi bari bakunzwe cyane mu karere mu myaka mike ishize ariko kuri ubu basa n’ abatangiye kwibagirana.
Nameless
Nameless: Ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya wigeze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo yakunzwe cyane harimo iyitwa ’Nasinzia’,. Uyu muhanzi yigeze gutangaza ko asezereye uyu mwuga wo (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu bahanzi bari bakunzwe mu myaka yashize aho gutera imbere usanga basubira inyuma gahogahoro kugeza aho basa n’ abibagiranye burundu mu muziki.

Aba bahanzi bakurikira ni abahanzi bari bakunzwe cyane mu karere mu myaka mike ishize ariko kuri ubu basa n’ abatangiye kwibagirana.

Nameless

Nameless: Ni umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Kenya wigeze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo yakunzwe cyane harimo iyitwa ’Nasinzia’,. Uyu muhanzi yigeze gutangaza ko asezereye uyu mwuga wo kuririmba.

Lolilo

Lolilo: Umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’ u Burundi yarakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo . Abenshi bamuzi mu ndirimbo ’’Bimwe amatwi". Nyuma y’ uko yari amaze igihe kinini atumvikana, umwaka ushize ’2015’ nibwo yatangaje ko yerekeje amaso muri Sinema aho yakinnye mu filimi yitwa "Mwiba"


Mr Nice

Mr Nice: Umuhanzi wo muri Tanzania wamenyekanye akanakundwa cyane mu ndirimbo zirimo Kikulacho na Fagilia. Uyu muhanzi wari ukunzwe cyane yakoze impanuka biba itandaro yo gutangira kwibagirana. Kuri wa 14 Ukuboza 2016 nibwo humvikanye inkuru y’ uko Mr Nice yitabye Imana gusa byaje kugaragara ko ayo makuru yari ibihuha.

Joliane

Joliane Kanyomozina:Uyu muhanzikazi wakunzwe mu gihugu cya Uganda n’ ahandi henshi ku Isi bitewe n ’ijwi rye n’indirimbo zikunzwe,nyuma yo gupfusha imfura ye uko iminsi yicuma niko agenda arushaho kwibagirana.

Sayida Karoli}

Sayida Karoli: Ni umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania ururimba injyana gakondo muri Tanzania. Akunze kugaragara cyane mu bitaramo by’abaswahili n’abayisilamu. Sayida nawe atangiye kugenda yibagirana bitewe n’ uko ntandirimbo nshyashya aheruka gushyira ahagaragara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa