skol
fortebet

Abahanzi nyarwanda basoje umwaka bayoboye ku rubuga rwa YouTube[URUTONDE]

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

N’ubwo igihugu cyacu cy’u Rwanda n’Isi muri rusange biri mu bihe bikomeye ndetse bamwe bakaba barahuye n’ingaruka mu bukungu by’umwihariko abahanzi kubera cyorezo cya Covid-19 ,ntibyabujije umuziki nyarwanda gutera imbere mu buryo bugaragara muri uyu mwakaka dusoje wa 2021.

Sponsored Ad

Umuryango wabateguriye urutonde rw’abahanzi binjije akagatubutse cyane kurubuga rwa YouTube muri 2021.

1.Meddy

Meddy aza imbere mu bafite ibihangano bisanzwe nubwo icyerecyezo cy’uyu muhanzi wakuriye mu rusengero muri uyu mwaka ari ugusubira mu bihangano by’umwuka naho Isrel Mbonyi ari we wihariye isoko ry’abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

MeddyMeddy ni we uri ku mwanya wa mbere na miliyoni 14.6 z’inshuro yasuwe kuri Youtube Channel ye mu mwaka wa 2021 umwaka yakozemo ubukwe akanashyira indirimbo ebyiri zishingiye kuri bwo hanze indi yari yasezeranije abantu mu minsi mikuru ikaba itarasohoka kugeza ubu.

2.Israel Mbonyi

Ari ku mwanya wa kabiri na miliyoni 7.87 bivuze ko akubwe hafi kabiri mu musaruro na Meddy. Umwaka wa 2021 yawutangiye ashyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Baho yakurikiye iyo aheruka gushyira hanze yise ‘Urwo Rutare’ Album yari yarararikiye abantu kugeza n’ubu ntirajya hanze.

3.Clarisse Karasira

Aza ku mwanya wa gatatu na miliyoni 7.34. Umwaka wa 2021 waranzwe n’ubukwe yakoze aho yakomeje kugenda anasangiza abamukurikira bimwe mu bihe byiza byaburanze gusa ni n’umwaka yakozemo indirimbo zinyuranye, umwaka yasoje yerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye gutura n’umugabo we.

4.Bruce Melodie

Niwe muhanzi wa kane na miliyoni 7.1. Umwaka wa 2021 ukaba wari umwaka waranzwe n’udushya twinshi kuri uyu muhanzi, turimo amasezerano ataravuzweho rumwe yasinye ya miliyari, kwibasira abandi bahanzi no kuba ariwo yakozemo igitaramo cy’amateka cyo kwizihiza ikinyacumi amaze mu muziki by’umwuga ariko kandi yanawusohoyemo indirimbo zirimo Bado na Sawa Sawa yakoranye na Khaligraph Jones.

5.Juno Kizigenza

Ari mu bahanzi bakiri bato yaba mu myaka no mu muziki by’umwuga, ni we uri ku mwanya wa 5 na miliyoni 6.89 umwanya ahamya ko yakoreye kandi akemeza ko umwaka wa 2021 wari uwe ariko noneho 2022 ariwo mwaka we by’umwihariko.


Mu 2021 Juno yaranzwe n’ibikorwa byagiye bivugisha benshi birimo imyitwarire ye na Ariel Wayz, ibihangano yagiye akora n’uburyo yagiye abyamamazamo urugero nk’indirimbo ‘Please Me’ n’ibindi.

Umwaka wa 2021 ukaba ari umwaka wahiriye abahanzi bashya cyane, kimwe n’umuziki w’ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana wigarurira isoko ry’umuziki w’u Rwanda dore ko kuri uru rutonde abakurikira Juno Kizigenza aribo biganjemo nka Papi Clever, Niyo Bosco, Vestine na Dorcas.

AYAMAFARANGA YINJIRA GUTE? AVA HE KURI YouTube?

Gufungura konti ya YouTube ni Ubuntu. bigusaba gusa kuba ufite konti ya Gmail.
Kugira konti ya You Tube bitandukanye cyane no gukorera amafaranga kuri uru rubuga, kuko byo bisaba kuba warujuje abagukurikira (Subscribers) 1000, waranasuwe byibuze amasaaha (Whatch Hours) 4000 mu gihe cy’Umwaka.

Ibi iyo ubyujuje si bihita biguha uburenganzira ako kanya bwo gutangira gukoreraho amafaranga, ahubwo iyo ukibyuzuza usaba kwinjira mu muryango wabasanzwe bayakoreraho mu Kiswe YouTube Paterner Program
cyangwa se icyo benshi bita (MONETISATION).

Mu gusaba kwinjira muri uyu muryango bakubaza ibibazo bitandukanye nawe ugasubiza, bikaza kugeza ubwo bagusaba gufungura indi konti yitwa Adsense.

Ibi wamara kubyuzuza Shene yawe ihita ijya gukorerwa ubugororangingo no kuyisuzuma ko ibyo utambutsa bitaba bihabanye n’amategeko n’amabwiriza bya YouTube, iyo basanze wujuje ibyo bashaka bahita bakwemerera gutangira gukorera amafaranga, basanga harimo ikosa cyangwa ikibura bakakwangira Ukazategereza igihe kingana n’Iminsi 30 kugira ngo wongere wohereze ubusabe bwawe.

Iyo bakwemereye gutangira gukorera amafaranga, uburyo wakoreramo amafaranga ni bwinshi, burimo Memberships, Supers ndetse na Video advertising ari nabwo bumenyerewe cyane hakoreshwjwe ikitwa Adsense.
Ni uku Adsense iba imeze

Hari benshi bitiranya uburyo amafaranga ya YouTube yinjiramo, bakibeshya ko Amafaranga bishyura bagura interinete (Bandles) ko ariyo YouTube yishyuramo abantu. Hoya!

YouTube yishyura abayikoresha mu kubyaza umusaruro (Content Creators) biciye mu bamamaza.

Urugero, niba Pattyno ashyize Comedy ye ku rubuga rwa YouTube hanyuma hagacaho Pubulisite y’ikigo runaka hagati muri iyo Videwo, amafaranga icyo Kigo cyatanze yo kucyamamaza Pattyno azabonaho umugabane we ndetse na YouTube isigarane umugabane wayo.

Uko videwo ikomeza kurebwa cyane, niko umubare w’abamamaza muri iyo videwo wiyongera, hanyuma n’umubare wamafaranga ukiyongera. Bivuze ko uko videwo yarebwe cyane ari nako yinjiza amafaranga menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa