Irushanwa rya Miss Universe 2025 riri kugana ku musozo waryo, aho abakobwa 122 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane yose bahuriye muri Thailand, mu rugendo rwo gushaka uzasimbura Victoria Kjær Theilvig, umunyadanishi wegukanye ikamba umwaka ushize.
Ni irushanwa ry’ubwiza ryatangiye ridasanzwe, ryahurije hamwe ubuhanga, uburanga n’imbaraga z’abagore, rikaba ryari ritangiye gutanga icyizere cy’amateka mashya muri uru rwego.
Gusa n’ubwo abatuye isi bose bari gukurikiranira hafi uru rugendo rwasize benshi mu gitutu n’amatsiko, hari abakobwa batanu batabashije kurigeramo.
Bamwe bahisemo kurivamo ku mpamvu zabo bwite, iziganjemo iz’umuryango n’imibereho, abandi bahura n’ibibazo by’imyiteguro cyangwa amikoro yababujije kwitabira ku gihe.
Ibyo byatumye uyu mwaka nawo ugaragaramo amarangamutima akomeye, hagati y’abasigaye barwanira ikamba n’abatagize amahirwe yo kurigeramo.
1. Diana Fast – Miss Universe Germany 2025
Mu buryo bwatunguranye cyane, Diana Fast wari uhagarariye u Budage yatangaje ko asezeye mu irushanwa ku mpamvu ze bwite. Uyu mubyeyi w’umwana w’imyaka itanu yahisemo gushyira imbere umuryango we no gufata umwanya wo gutegura ubuzima bushya n’umwana we.
Ihuriro rya Miss Universe Germany ryashyigikiye icyemezo cye nta kuzuyaza, ndetse rihitamo kudashaka umusimbura, ahubwo ryifashisha ayo mahirwe mu gukora igikorwa cy’urukundo, aho ryatanze amafaranga asaga ibihumbi 30 by’ama-Euro (asaga miliyoni 45 Frw) mu kigo cyo muri Thailand cyita ku nyamaswa zidafite aho kuba. Iki gikorwa cyagaragaje neza isura y’ubutabazi n’impuhwe Miss Universe igamije.
2. Sahar Biniaz – Miss Universe Persia
Ku wa 15 Ukwakira 2025, bamwe batunguwe no kumva ko Sahar Biniaz, wari uhagarariye Perse (Iran), yasezeye mu irushanwa. Yabikoze mu rwego rwo kwifatanya n’umuyobozi we Golshan Barazesh, wari wafunzwe ubwo yasuraga Iran.
Mu butumwa bwakoze ku mitima y’abamukurikirana, Sahar yagize ati: “Kubera impungenge no kubaha ubuzima bwe, nafashe icyemezo gikomeye cyo kureka kwitabira uyu mwaka.”
Si ubwa mbere uyu mukobwa yahagaritswe n’amateka, kuko muri 2012 yari Miss Universe Canada, ariko yabuze amahirwe yo kurushanwa i Las Vegas kubera imvune ku kuguru.
3. Umukobwa wa mbere wa Niger wacikanwe n’amahirwe
Zoulahatou Amadou yari agiye kuba umukobwa wa mbere uhagarariye Niger muri Miss Universe, ariko inzozi ze zasubitswe kubera ibibazo by’indege. Yasobanuye ati: “Itike y’indege yanjye yatinze kugera, kandi indege zari zisigaye ntizashoboraga kungezayo ku gihe.”
Abategura Miss Universe bamusabye kudacika intege, bamuha amahirwe yo kwitabira Miss Universe 2026, ngo azabe yiteguye neza kandi ahagararire igihugu cye neza.
4. Impaka ku myaka muri China
Mu Bushinwa, Xuhe Hou yari yatoranyijwe guhagararira igihugu, ariko yaje kwegura mbere yo kujya muri Thailand, bivugwa ko byatewe n’impaka zijyanye n’imyaka yemewe mu irushanwa.
Iri tegeko ryavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko rikwiye kuvugururwa. Mu cyimbo cye, Zhao Na, wabaye igisonga cya mbere, ni we wakomeje guhagararira China.
5. Ibibazo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Mu ntangiriro za Nzeri, Déborah Djema, wari Miss Universe Congo, yakuwe ku mwanya nyuma yo kwanga gusinya amasezerano n’abateguye irushanwa.
Ihuriro ryamusabye gusiba amashusho n’amafoto y’ubwambare bwe kuri konti ze zose, mu gihe abamukurikiye igisonga cya mbere n’icya kabiri batari kuboneka kubera izindi gahunda.
Nyuma y’iminsi mike, komite yatoranyije Dorcas Dienda Kasinde kugira ngo ahagararire DR Congo muri Thailand.
Hari n’ibindi bihugu bitari muri Miss Universe 2025, birimo Bahrain, Cameroon, Cyprus, Eritrea, Fiji, Gibraltar, Kenya, Maldives, Mongolia, Montenegro, Samoa, Somalia na Uzbekistan.
Byinshi muri byo ntibyabashije gutegura amarushanwa y’igihugu cyangwa gutoranya abakandida ku gihe.
N’ubwo hari abacitse intege cyangwa abahuye n’inzitizi, Miss Universe 2025 ikomeje kuba ibirori bikomeye by’ubwiza, ubumuntu n’ubutwari, aho buri mukobwa ahagarariye umuco we n’indangagaciro z’igihugu cye.
Abafana ku isi yose baracyategereje kumenya ninde uzambara ikamba agasimbura Victoria Kjær Theilvig. Ni ubwa mbere u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Ndetse, ruhagarariwe na Solange Tuyishime Keita w’imyaka 44 y’amavuko, wishakiye itike kugeza yitabiriye Miss Universe.
Guhera mu 2023, Miss Universe yemereye kwitabira abashatse, abafite abana n’abafite imyaka irenze 28, bigaragaza ko irushanwa riri kurushaho guhagararira isi nyayo y’abagore b’iki gihe.
Mu myaka irenga 70 rimaze, Miss Universe yakomeje kuba urubuga rutuma abagore bahindura imyumvire y’isi ku bwiza, ubwenge n’ubushobozi, rihinduka ikimenyetso cy’uko ubwiza nyakuri ari ubuzima bwuzuye indangagaciro n’intego.
Abubatse amateka muri iri rushanwa barimo: Sushmita Sen (India) wabaye Umunya-Asia wa mbere wegukanye Miss Universe (1994); Lupita Jones (Mexico) wabaye umukobwa wa mbere w’icyo gihugu utsinze (1991), Pia Wurtzbach (Philippines) wamenyekanye cyane mu 2015 ubwo habaga ikosa mu gutangaza utsinze, ndetse na Zozibini Tunzi (South Africa, 2019) wabaye umwe mu Banyafurika bubashywe cyane kubera ubutumwa bwe ku bwiza bw’umwirabura n’uburinganire.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *