skol

Abakunzi b’umupira w’amaguru bashyizwe igorora na Skol Malt

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Nyuma y’ukwezi kumwe Skol Malt itambutsa imikino mpuzamahanga y’umupira w’amaguru ikurura imbaga y’abafana, yongeye kuzamura urwego rwo gususurutsa abakunzi b’uyu mukino izana ishusho yihariye y’irushanwa rikomeye ry’amakipe y’ibihugu bya Afurika kuri Ahanad Bafana HQ, iherereye muri Mundi Center mu Mujyi wa Kigali.

Skol Malt igiye kwerekana imikino yose y’iri rushanwa rikomeye rya Afurika, ikaba yiyemeje guha abafana umwanya wihariye wo gukurikira imikino mu buryo bugezweho, bushimishije kandi buhuza abakunzi b’umupira w’amaguru.

Imikino 52 izerekanwa imbonankubone kuri ’screen’ nini

Imikino yose 52 igize iri rushanwa izerekanwa imbonankubone kuri ’screen’ nini, ibizaha abafana amahirwe yo guteranira hamwe, gushyigikira amakipe yabo y’ibihugu no kwishimira umupira w’amaguru mu mwuka wihariye urimo ibyishimo n’ubusabane.

Umukino wo gufungura iri rushanwa uzahuza Morocco na Comoros saa tatu z’ijoro, aho abafana bazawitabira bazakirizwa ikinyobwa cy’ikaze nk’ikimenyetso cyo kubasuhuza no gutangirana ibyishimo.

Mu gihe cyose iri rushanwa rizaba riri kuba, abafana bazajya bambara imyambaro y’amakipe y’ibihugu byabo bahabwe impano zitandukanye, ndetse bagire amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye bigamije gushimangira ishema n’ubumwe by’Abanyafurika.

Amahirwe yo gutsindira itike y’urugendo rwo kujya kureba umukino wa nyuma muri Maroc

Abafana bazitabira kureba imikino kuri Ahanad Bafana HQ bazahabwa amahirwe yo gukusanya amanota azwi nka ’Ahanad Points’ binyuze mu kugura Skol Malt aho imikino ibera.

Abazaba bagize amanota menshi mu gihe cy’irushanwa bazagira amahirwe yo gutsindira itike y’urugendo yo kujya kureba umukino wa nyuma muri Maroc, rukubiyemo amatike y’indege, icumbi, ingendo zo mu gihugu ndetse n’itike y’umukino wa nyuma.

Abatsindiye amatike babiri bazatoranywa binyuze muri tombola izaba ku wa 4 Mutarama 2026 saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Mundi Center, hagamijwe guhemba abafana bagaragaje ubudahemuka n’urukundo rudasanzwe ku mupira w’amaguru.

Ahanad Bafana HQ ikomeje kuba igicumbi cy’abakunzi b’umupira w’amaguru

Ahanad Bafana HQ, ku bufatanye na Skol Malt, Mundi Center na Airtel Rwanda, imaze kwigaragaza nk’ahantu hizewe kandi hakundwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali, bitewe n’imikino yerekanwa mu buryo bwiza, amafunguro meza ndetse n’ibinyobwa bya Skol Malt bitanga akanyamuneza.

Mu butumwa bwe, Halidi Mukandama, ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’umupira w’amaguru muri Skol Brewery, yagize ati: “Mu kwezi gushize twabonye urukundo n’ishyaka ridasanzwe by’abafana b’umupira w’amaguru. Iyi yari intambwe ikurikiraho. Iri rushanwa rifite agaciro gakomeye kuri Afurika, kandi twifuza kurisangira n’abafana tunabashimira ubudahemuka bwabo.”

Imiryango izajya ifungurwa buri munsi mbere y’uko imikino itangira, aho kwinjira ari 3,000 Frw azajya akoreshwa mu kugura ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa