Abarimo Alyn Sano bavuguruye indirimbo ‘Ye Ayee’ ya Buravan
Yanditswe: Friday 02, May 2025

Abahanzi batandukanye barimo Aline Sano bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ‘Ye Ayee’ ya nyakwigendera Yvan Buravan mu rwego rwo kumuzirikana no kumuha icyubahiro.
Uretse Alyn Sano abandi bahanzi bari muri iyo ndirimbo barimo Nel Ngabo, Impakanizi na Boukuru.
Amashusho y’iyo ndirimbo yashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki 30 Mata 2025, agaragaza ibyaranze ibihe bitandukanye by’igitaramo cyakozwe hagamijwe kwibuka no guha icyubahiro Buravan cyabereye muri BK Arena, tariki 26 Ukwakira 2024.
Indirimbo ‘Ye Ayee’, ifite iminota 3 n’isegonda 1, yakoranywe ubuhanga bitewe n’uko ihuriyemo n’abahanzi batandukanye, ariko ikumvikanamo ijwi ry’umwimerere rya Buravan, wakunzwe n’abatari bake. Ikaba ari imwe mu ndirimbo zigize album ye yise ‘Twaje’.
Iyi ndirimbo yashyizwe ahagaragara n’umuryango YB Foundation, washinzwe mu rwego rwo gukomeza umurage wa Buravan, ukaba ari nawo wemeje ko gusubirwamo kwayo bishimangira urukundo uwo muhanzi yakunzwe.
Uti: “Kuyisubiramo bigamije kutwibutsa uburyo twakunze Buravan kuva mu ntangiriro y’urugendo rwe mu muziki, no gukomeza kumwibukira ku bikorwa bye by’ingenzi.”
Guhuza amajwi kw’abahanzi batandukanye muri iyo ndirimbo byabaye nko gusubiza Buravan ku rubyiniro, bakaririmbana bwa nyuma mu buryo bwuzuye urukundo n’icyubahiro.
Yvan Dushime Burabyo, wari uzwi nka Yvan Buravan, yavukiye i Bujumbura mu 1995.
Yatangiye kumenyekana mu ruhando rwa muziki nyarwanda mu 2009, ariko izina rye rirushaho kwamamara mu 2015 ubwo yashyiraga ahagaragara indirimbo ‘Urwo Ngukunda’ yakoranye na Uncle Austin.
Yakomeje kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo Malaika, Garagaza, Just A Dance, With You, n’izindi.
Buravan yaciye agahigo mu 2018, ubwo yegukanye Prix Découvertes RFI, aba umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uyegukanye.
Ni Igihembo cyamuhesheje gukundwa no hanze y’u Rwanda, binamufasha kugeza umuziki we ku mugabane wa Afurika.
Buravan yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022, afite imyaka 27, azize indwara ya kanseri.
Urupfu rwe rwabaye igihombo gikomeye ku ruhando rwa muzika nyarwanda n’abamukundaga hirya no hino ku Isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *