skol
fortebet

Abashinja Mutesi Jolly ubwambuzi banenze kwiregura kwe bavuga ko batangiye kwiyambaza amategeko

Yanditswe: Saturday 18, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Hashize iminsi Cater Season Resitora yo mu Gihugu cya Tanzania itangaje ko Mutesi Jolly afite uruhare mu kuba batarishyuwe amafaranga ubwo bagaburiraga abakobwa bari mu irushanwa rya Miss East Africa nubwo yabihakanye uyu muyobozi avuga ko nta mpamvu n’imwe Mutesi Jolly afite yo kwikuraho icyaha mu hihe ari mu bateguye icyo gikorwa.

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Cater Season avuga ko Mutesi Jolly kuba agerageza kwigira umwere atari byo kuko ibyabaye byose yari abizi.

Mu Kiganiro n’Inyarwanda yaganiriye nawe yagize ati"Mutesi Jolly niwe wihamagariye Rena(Uwo bareganwa) ngo bafatanye gutegura igikorwa, ni gute yatinyuka kuvuga ko ntaho ahuriye nabyo, Namwandikiye musaba ko yamfasha kwishyurwa aranyirengagiza".


Fatma yakomeje avuga ko iyo Kompanyi ari abanyabinyoma, avuga ko banagiranye amasezerano ariko bakayica.

Akomeza avuga ko kuba atarishyuwe ndetse yanatanga ubuhamya akirengagizwa n’abakamufashije byatumye afata indi myanzuro ati"Namaze kugana inzira y’amategeko".

Fatma yavuze ko Mutesi Jolly nta mpamvu n’imwe afite yo kwirengagiza ibyo arimo ndetse ko ashobora kuba ari mu bintu adasobanukiwe ati"Ariko mu magambo macye icyo nababwira ntabwo Mutesi Jolly aramenya uburyo bw’imikoranire n’ibyo akora, Ni gute yishora mu bintu atazi agakorana n’abanyamanyanga bityo rero afite kwirengera ingaruka".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa