skol
fortebet

Abategura irushanwa rya Mr Rwanda batangaje ko Super Manager ari mu basore 600 bari gushaka ikamba ku myaka ye 23

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera irushanwa ryo gutora umuhungu mwiza ‘Mr Rwanda’, abategura iri rushanwa bakuyeho urujijo bemeza ko Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yamaze kwiyandikisha ndetse barebye ibyangombwa bye basanga afite imyaka 23 y’amavuko.

Sponsored Ad

Mu bigenderwaho kugirango umusore yemererwe kwiyandikisha muri iri rushanwa harimo kuba afite hagati y’imyaka 18 na 30 y’amavuko.

Byukusenge Moïse uhagarariye sosiyete itegura Mr Rwanda, yatangaje ko abarenga 600 bamaze kwiyandikisha muri Mr Rwanda ,Ubwo kwiyandikisha muri iri rushanwa byatangiraga ku itariki ya 17 Ukuboza 2021, Super Manager ari mu bambere batangaje ko yamaze kwiyandikisha, icyo gihe yavugaga ko afite imyaka 23 ibintu byatunguye benshi.

Ku munsi w’ejo tariki ya 20 Mutarama 2022 mu kiganiro Showbiz Trends cya BTN TV, Byiringiro Moise umuyobozi wa kompanyi irigutegura iri rushanwa yahamije ko Super Manager yiyandikishije kandi barebye ibyangombwa bye bakabona koko afite imyaka 23 y’amavuko.

Ati “Super Manager yariyandikishije mu irushanwa, imyaka 23 yavuze ni nayo twabonyeho”.

Moise yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abasore barenga 600, biteganyijwe ko kwiyandikisha bizasozwa kuwa Gatanu tariki ya 28 Mutarama 2022. Abujuje ibisabwa bazahita bamenyeshwa uburyo bazakora amajonjora.

AByukusenge yavuze ko muri iki cyumweru aribwo kwiyandikisha bigomba kuba byarangiye hagatangira igikorwa cyo gutoranya abazahagararira buri Ntara muri iri rushanwa.

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, iri jonjora ry’ibanze byitezwe ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Itsinda ry’abagize akanama nkemurampaka rigiye kwicara ritegure ibibazo, buri wese wiyandikishije tuzabimwoherereza hanyuma yifate amashusho ayatwoherereze.”

Aya mashusho azatambuka kuri RBA hanyuma babandi bagize akanama nkemurampaka batoranye abitwaye neza kurusha abandi.

Aba nibo bazajya mu mwiherero mbere y’uko hatoranywa Rudasumbwa uzaba yahize abandi n’ibisonga bye, icyakora bitewe n’ingaruka za Covid-19 ingengabihe y’iri rushanwa ikaba yarahindutse.

Byukusenge yavuze ko ibijyanye n’ingengabihe nshya y’irushanwa bazabitangaza mu minsi iri imbere.

Biteganyijwe ko umusore uzabasha kwegukana ikamba rya Mr Rwanda azahabwa ibihembo birimo imodoka nshya yo mu bwoko bwa Toyota Celica n’icumbi ry’umwaka mu nyubako za TomTransfers.

Iyi modoka izahembwa Mr Rwanda ifite agaciro ka miliyoni 10 Frw yatanzwe na TomTransfers ari na yo sosiyete yateye inkunga irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba bwa mbere muri uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa