skol
fortebet

Abategura Miss Rwanda bavuze kuri Vanessa ukomeje kwibasira ba nyampinga

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2017

Sponsored Ad

Prince Kid ufite kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ari nayo ifite mu nshingano gutegura Miss Rwanda, yatangaje ko nta kirenze bavuga kuri Miss Vanessa Uwase Raissa wibasiye Ingabire Habiba wahatanye mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 amuziza ko akoresha icyongereza gicirirtse.
Mu minsi ishize nibwo Miss Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yibasiye Ingabire Habiba wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 amubuza (...)

Sponsored Ad

Prince Kid ufite kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ari nayo ifite mu nshingano gutegura Miss Rwanda, yatangaje ko nta kirenze bavuga kuri Miss Vanessa Uwase Raissa wibasiye Ingabire Habiba wahatanye mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 amuziza ko akoresha icyongereza gicirirtse.

Mu minsi ishize nibwo Miss Vanessa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, yibasiye Ingabire Habiba wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Miss Supranational 2017 amubuza gukomeza gukoresha icyongereza cyuzuye amafuti.Vanessa yabwiye Habiba ko akurikije uburyo avuga akanandika icyongereza akwiye gushaka umusobanurira cyangwa se agahitamo gukoresha ikinyarwanda.

Icyo gihe yanditse kuri snapchat agira ati “Maze kugenzura konti ya instagram ya Habibah n’ukuri uyu mukobwa akeneye umuntu umusemurira mbese akajya avuga undi nawe agasubira mubyo avuze.Habibah nshuti yanjye, ndakwinginze mbabarira ujye ukoresha ikinyarwanda mu marushanwa cyangwa ushaka umuntu usemurira ababa bakurikiye amarushanwa uba witabiriye.Ndakubwira ukuri ko nubikora gutyo uzazana ikamba mu Rwanda.Naho nukoresha icyongereza nk’icyo numvise muri video washyize kuri Instagram ikoresha ntaho uzagera pe, bizamera nk’uko byakundekeye witabira ijojonjora rya Miss Rwanda.”

Nyuma yo kwandika ubwo butumwa nta kintu Habiba yigeze amusubiza kugeza ubwo agarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ukuboza 2017.

Vanessa yasabye Habiba gukoresha ikinyarwanda aho gukoresha icyongereza mu marushanwa

Mu kiganiro yagiranye na City Radio kuri uyu wa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] uhagarariye ibikorwa byo gutora nyampinga w’igihugu yatangaje ko nta kintu bavuga ku gitekerezo cya Miss Vanessa kuko nta rwego runaka ahagarariye ngo baganire.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose nibaza ko buri mu nyarwanda afite kuvuga icyo atekereza n’uburenganzira bwo kuvuga icyo ashaka.Icyo gihe rero nibaza ko kuvuga icyo ashaka akaba yavuze ku wundi ari ibintu nk’uko undi wese yabitanga.”

Yungamo ati “Ni Vanessa nyine si urundi rwego ngo tugire icyo tuganira.Ni umuntu ku giti cye watanze igitekerezo.Nibaza ko nta kintu kirenze twaganira.Nibaza ko nyampinga ubu uriho ari umwe ubu ni Elsa Iradukunda .Abaye ari urwego runaka twaganira ariko kuko ari umuntu ku giti cye watanze igiterezo muranakimwubahira.”

Prince Kid yavuze ko ari ibisanzwe kuba umuntu yatanga igitekerezo ahubwo ko abantu bakwiye kumwubahira ibyo yavuze.Ngo abaye ari urwego runaka rwatanze icyo gitekerezo abo muri Miss Rwanda baganira bagashaka icyo gukora.

Si ubwa mbere Vanessa yibasiye bagenzi be; kuko no mu minsi ishize yikomye Miss Igisabo wagiye mu marushanwa akanga kwambara Bikini kandi yaravuye mu Rwanda azi amategeko agenga irushanwa.

Yagize ati "Byiza cyane ku bakobwa baserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga, bagahitamo kutambara ’bikini’ mu gusigasira umuco nyarwanda, ariko se ahubwo niba muba muzi ko irushanwa ririmo ibyo kwambara ’bikini’, kuki murijyamo muzi neza ko muzica amabwiriza? Kuki mutigumira imuhira aho muzi neza ko kuguma mwambaye bihabwa agaciro?"

Habibah yageze ku kibuga cy’indege I Kanombe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 4 ukuboza 2017 nyuma yo kumara byumweru bitatu n’igice ku mugabane w’I Burayi. Uyu mukobwa yageze mu Rwanda yakirwa n’inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mu muryango.


Habiba n’abo mu muryango we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa