skol
fortebet

Abateguye igitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide bahaye igisubizo abashakaga ko gihagarikwa

Yanditswe: Wednesday 01, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kompanyi ya Intore Entertainment sosiyete itegura ibitaramo n’ibindi byose bifite aho bihuriye n’imyidagaduro, yahumurije abakekaga ko igitaramo cya Koffi Olomide cyashoboraga guhagarikwa bitewe n’abakomeje gusaba ko uyu muhanzi ataririmbira mu Rwanda bitewe n’ibyaha akurikiranyweho mu butabera.

Sponsored Ad

Kuva byatangazwa ko Koffi azakorera igitaramo ku wa 4 Ukuboza 2021, abantu batandukanye barimo abazwi nka ba ‘Feminists’ baharanira uburenganzira bw’abagore, bambariye kugaragaza ko badashaka ko ataramira i Kigali kubera ibyaha bitandukanye akurikiranyweho byo guhonyora uburenganzira bw’abagore.

Abantu hafi 1,200 bamaze gusinya ’petition’ isaba ko igitaramo cya Koffi Olomide i Kigali gihagarikwa.

Imbuga nkoranyambaga zabo bakoresha nka Twitter bazanditse mu mazina asaba ko igitaramo cye gihagarikwa, abandi botsa igitutu Minisiteri y’uburinganire mu Rwanda n’izindi nzego basaba ko uyu muhanzi w’imyaka 65 atagera mu Rwanda.

Uwitwa Sylivie Nsanga [Arazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga] we yagiye kure, avuga ko biteguye gukora imyigaragambyo mu gihe cyose Koffi Olomide yaba ageze mu Rwanda.

Uyu muhanzi wahesheje ikuzo umuziki w’abanye-Congo yatumiwe na kompanyi yitwa Intore Entertainment. Mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru ivuga mo ko yafashe umwanya uhagije wo gukurikirana impaka zakuruwe n’igitaramo batumiyemo Koffi.

Muri iyi baruwa bavuze ko bakurikiye impaka zagiye zigibwa ku gitaramo cyatumiwemo Koffi Olomide. Bityo bibutsa buri wese ko nka sosiyete y’imyidagaduro nta bubasha bafite bwo guhamya umuntu ibyaha, bavuga ko bizeye ko hari inzego bireba mu buryo bw’amategeko.

Icyakora ku rundi ruhande bavuga ko bumva cyane uburenganzira bw’abashinja Koffi Olomide ibyaha gusa bahamya ko ari nako bumva abifuza ko uyu muhanzi yaririmbira mu Rwanda.

Bati “Twubaha ibitekerezo by’abatumva ibintu kimwe na Koffi Olomide ariko kandi tunubaha ibihumbi by’abafana bifuza kwitabira iki gitaramo. Kandi tubijeje kuzabagezaho igitaramo cyiza tariki 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena.”

Intore Entertainment mu minsi ishize yari yahamije ko King James, Yvan Buravan na Chris Hat ari bo bahanzi batoranyijwe kuzaririmbana na Koffi Olomide.

Mu cyumweru gitaha, urukiko rw’ubujurire rw’i Paris ruzatangaza umwanzuro warwo ku bujurire bwa Koffi wakatiwe gufungwa imyaka umunani n’urukiko rubanza.

Mu mpera z’iki cyumweru, Koffi yagaragaye mu bitaramo mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo, aho biteganyijwe ko azava aza mu Rwanda.

Intore Entertainment yatangaje ko kuwa gatandatu izakora "ibishoboka byose" igatanga "igitaramo kiryoshye kandi gitekanye".

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide bizaba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa