skol

Abavandimwe bakurikiranyweho kwica AKA bagejejwe mu butabera

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Abavandimwe babiri bakurikiranyweho kurasa umuraperi AKA n’inshuti ye, bagejejwe imbere y’ubutabera bwa Afurika y’Epfo ngo baryozwe iki cyaha, icyakora urukiko rufata icyemezo cyo gusubika iburanisha ryabo kuko basabye umwanya wo guhura n’abanyamategeko.

Ku wa 11 Ugushyingo 2025 nibwo aba bavandimwe Siyabonga Ndimande na Malusi Ndimande bagejejwe muri Afurika y’Epfo, bakuwe muri Eswatini aho bari bamaze igihe bafungiye nyuma yo gutabwa muri yombi bihisheyo.

Bakurikiranyweho uruhare mu iraswa ryabereye ahitwa ’Wish Restaurant’ ku muhanda wa Florida mu Mujyi wa Durban, muri Gashyantare 2023, ryahitanye umuraperi AKA n’inshuti ye Tebello “Tibz” Motsoane.

Bakigezwa mu rukiko, aba bavandimwe basabye ko basubikirwa kuburanishwa bakabanza guhura n’abanyamategeko babo, urubanza rwabo ruhita rwimurirwa ku wa 25 Ugushyingo 2025.

Ni ubwa mbere Siyabonga na Malusi Ndimande bari bongeye gukandagira muri Afurika y’Epfo nyuma y’imyaka ibiri bihishahisha muri Eswatini.

Nyuma yo guhungura muri Eswatini, aba bavandimwe baje gutabwa muri yombi muri Gashyantare 2025, icyo gihe bikaba byari nyuma y’uko Interpol imenye ko baba bihishe muri iki gihugu.

Amakuru y’ibanze ava mu iperereza ahamya ko aba bagizi ba nabi bari bishyuwe Ama-Rand ya Afurika y’Epfo 133.000 (arenga miliyoni 11Frw), mu bihumbi 800 by’Ama-Rand (arenga miliyoni 67 Frw) bari bemerewe.

Abavandimwe bakurikiranyweho kurasa AKA bagejejwe mu butabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa