skol
fortebet

Abimukira n’abantu nk’abandi kandi bakwiye icyubahiro! La Fouine yavuze ku kibazo cy’Abimukira

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Laouni Mouhid,Umuhanzi ukomeye w’umwirabura utuye mu Bufaransa wamamaye nka La Fouine uri kubarizwa mu Rwanda yagaragaje uruhande abogamiyeho avuga ko yamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryakorerwa abimukira ku Isi yose.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi ibi yabivuze ubwo yagiranaga ibiganiro n’itangazamakuru abazwa ku byerekeranye ku gusubiza abimukira b’i Burayi iwabo cyangwa kubarekera mu bihugu barimo, mu gusubiza yirinze kugira uruhande abogamiraho icyakora avuga ko we adashyigikiye ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Ati “Nk’umuhanzi, ni urugamba rwanjye kandi nzi ko hamwe no gukoresha amagambo ndetse n’umuziki dushobora gukora byinshi byiza kurusha Leta zimwe. Ibihugu by’i Burayi byibagirwa ko abimukira ari abantu nk’abandi bakwiriye icyubahiro. Nka La Fouine, ndamagana ihohoterwa iryo ariryo ryose abimukira ku isi yose bakorerwa.”

Nk’umuntu wabaye igihe kinini mu Bufaransa yavuze ko nta vangura riba mu nzu zo mu Mijyi yiganjemo ituyemo abakene zizwi nka ‘ghetto’ kubera ko abantu baba barakuriye muri ibyo bice abenshi baba ari abimukira.

Aba bose avuga ko biga kubaho babanye neza kuko baba babayeho mu buzima bumwe kandi bukomeye. Avuga ko iyo ugiye mu Murwa Mukuru nka Paris cyangwa ahandi mu Mijyi ikomeye yiganjemo abazungu ari ho uhura n’ivangura.

La Fouine ufite inkomoko muri Maroc ari mu Rwanda aho ari kwitegura igitaramo azakora kuri uy wa Gatandatu taliki 2 Nyakanga, 2022 muri Car Free Zone mu Mujyi Rwagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa