skol
fortebet

Agahinda ku murundikazi wari umukunzi wa Katauti witabye Imana

Yanditswe: Wednesday 15, Nov 2017

Sponsored Ad

Umurundikazi Asma Jesca wavugwaga kuba mu rukundo na Katauti Ndikumana witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Katauti anamusabira iruhuko ridashira Katauti.
Ndikumana Hamad Katauti yari aherutse kugaragaza ko afitanye umubano wihariye na Asma Jesca, umukunzi mushya yasimbuje Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wamaze kurushinga n’undi mugabo akaba umuraperi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya witwa, Dogo Janja (...)

Sponsored Ad

Umurundikazi Asma Jesca wavugwaga kuba mu rukundo na Katauti Ndikumana witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017, yanditse ubutumwa bwihanganisha umuryango wa Katauti anamusabira iruhuko ridashira Katauti.

Ndikumana Hamad Katauti yari aherutse kugaragaza ko afitanye umubano wihariye na Asma Jesca, umukunzi mushya yasimbuje Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wamaze kurushinga n’undi mugabo akaba umuraperi ukomeye mu gihugu cya Tanzaniya witwa, Dogo Janja [arusha imyaka itanu y’amavuko].

Asma Jesca usanzwe afite abana babiri avuga ko yabyaranye na Diamond, nta byinshi yanditse ku rupfu rw’umukunzi we Katauti.Ni ubutumwa buri ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse mu masaha icyenda ashize bigaragara ko ari mu ba mbere bamenyeshejwe iyi nkuru y’akababaro.

Yanditse agira ati “Uruhukire mu mahoro Ndikumana Katauti”.Yashyize utumenyetso turagaraza ko ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumva urupfu rwa Katauti bari batangiye urugendo rw’urukundo.

Ndikumana Katauti yari aherutse kwerekana uyu mugore benshi batangira kumwifuriza kurushinga rugakomera

Asma Jesca usanzwe atuye i Bujumbura ari naho Katauti yavukiye, yakirikijwe ubutumwa bwo kumwihanganisha, abandi baramukomeza ari nako benshi banyuza ubutuma kuri instagram basabira Katauti iruhuko ridashira.

Ndikumana Katauti yapfuye urupfu rutunguranye, yaguye i Kigali nyuma yo gufatwa n’uburwayi butaramenyekana.Byamenyekanye y’uko yitabye Imana ahagana saa munani z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2017.

Ngo yafashwe ahagana saa yine z’ijoro aruka bikomeye cyane, bahamagara umuganga wa Rayon Sports ngo atabare ariko amugeraho yashizemo umwuka aho aba mu Nyakabanda hafi y’ahazwi cyane nka Green Corner.

Uyu mukinnyi apfuye amaze iminsi igera kuri itandatu ashimangiye urukundo akunda uyu murundikazi dore ko kuwa 8 Ugushyingo 2017 aribwo Asma Jesca yizihije isabukuru y’amavuko.

Icyo gihe Ndikumana Katauti yanditse amagambo yuzuye amarangamutima maze amwifuriza ibyiza byose mu gihe asigaje ku Isi.Yanditse kuri Instagram ati “Isabukuru nziza mwamikazi Honey Asmah[izina akoresha kuri Instagram], ndakwifuriza ibyiza byose. Imana ikurinde ibibi byose kandi iguhe ubuzima bwiza kandi aguhe kuramba.”

Ubutumwa, Asma yanditse nyuma yo kumenya urupfu rwa Katauti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa